skol
fortebet

Abapfumu bahuriye hamwe mu mihango yo kuroga Perezida Donald Trump [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 26, Feb 2017

Sponsored Ad

Abapfumu baturutse hirya no hino ku Isi, ku wa Gatanu bahuriye mu mujyi wa New York, imbere y’inyubako ‘Trump Tower’ ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, mu muhango wo kumuroga bagamije kumuhirika ku butegetsi.
Byabaye mu saa sita z’ijoro, ni abapfumu biganjemo abagore, bahuye nyuma y’ubutumwa bubahamagara bwanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga buhamagarira abapfumu bo hirya no hino ku Isi, kuvuma Trump kugeza avuye ku buyobozi.
Daily Mail ivuga ko uwo muvumo bazajya bawutera (...)

Sponsored Ad

Abapfumu baturutse hirya no hino ku Isi, ku wa Gatanu bahuriye mu mujyi wa New York, imbere y’inyubako ‘Trump Tower’ ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, mu muhango wo kumuroga bagamije kumuhirika ku butegetsi.

Byabaye mu saa sita z’ijoro, ni abapfumu biganjemo abagore, bahuye nyuma y’ubutumwa bubahamagara bwanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga buhamagarira abapfumu bo hirya no hino ku Isi, kuvuma Trump kugeza avuye ku buyobozi.

Daily Mail ivuga ko uwo muvumo bazajya bawutera Donald Trump mu gicuku, hari ukwezi kw’igice ku wa Gatanu ku ya 24 Gashyantare, ku ya 26 Werurwe , iya 24 Mata no ku ya 23 Gicurasi 2017.

Abo bapfumu bayobowe n’umuririmbyikazi, Lana Del Rey bavuga ko bazamuroga kugira ngo “ahagarike gukora ikibi no kumwirukana mu biro bya Perezida.”

Abashaka kuroga Trump basabwa kujyana buji (candle) ntoya y’ibara rya orange, ifoto ya Trump, ikarita ya gipfumu (ijya kumera nk’iyo gukina), n’akeso karimo amazi n’umunyu.

Bagomba kandi kwitwaza urushinge rwo gukoresha bandika izina rya Trump kuri iyo buji, ibaba ry’igisiga n’agasahane kariho umucanga

Mu kuroga Trump bagira bati ‘Ngukururiye umuvumo wowe Donald J. Trump kugira ngo uzatsindwe uruhenu kandi ntuzagire roho n’imwe ya muntu ugirira nabi. Ntuzagire icyo utwara imyemerere yacu, ngo utware ubwisanzure bwacu cyangwa ngo utwuzuzemo urwango, uguhuzagurika, ubwoba n’akangaratete.”

Ibi ariko abakirisitu babyamaganiye kure, ndetse bamwe b’Abagatolika bavuze ko bagiye nabo gutegura gahunda y’isengesho ryo kuburizamo imivumo y’abo bapfumu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa