skol
fortebet

Abapolisi babiri ba Uganda barasiwe mu kazi imbunda zabo zirabura

Yanditswe: Friday 16, Feb 2018

Sponsored Ad

Abapolisi babiri bari mu kazi mu gihugu cya Uganda mu mugi wa Kampala barashwe n’ abantu batamenyekanye barabica banabambura imbunda.
Kuri uyu wa Kane tariki 15 Gashyantare 2018 ubwo Mark Habyara na Otim bari bacunze umutekano ku muhanda ibyo bita ‘Patrol’ mu cyongereza.
Amakuru y’ uko aba bapolisi bombi bagabweho igitero bacicwa yemejwe n’ umuvugizi wa Polisi ya Uganda Luke Owoyesigire.
Yagize ati “Byabaye mu ma saa mbili mu gace ka Kizza. Abapolisi bagezeyo batabaye basanga bagenzi babo (...)

Sponsored Ad

Abapolisi babiri bari mu kazi mu gihugu cya Uganda mu mugi wa Kampala barashwe n’ abantu batamenyekanye barabica banabambura imbunda.

Kuri uyu wa Kane tariki 15 Gashyantare 2018 ubwo Mark Habyara na Otim bari bacunze umutekano ku muhanda ibyo bita ‘Patrol’ mu cyongereza.

Amakuru y’ uko aba bapolisi bombi bagabweho igitero bacicwa yemejwe n’ umuvugizi wa Polisi ya Uganda Luke Owoyesigire.

Yagize ati “Byabaye mu ma saa mbili mu gace ka Kizza. Abapolisi bagezeyo batabaye basanga bagenzi babo baryamye mu kidendezi cy’ amaraso”

Dail monitor yatangaje ko polisi y’ iki gihugu yatangiye iperereza ngo hamenyekane abihishe inyuma y’ ubwicanyi bw’ ejo ku wa Kane.

Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Uganda (IGP) Gen Kale Kayihura aherutse gutegeka abapolisi kujya bagenda mu matsinda.

Icyo gihe yagize ati “Nimubona umupolisi ufite imbunda agenda ari wenyine muzamufate. Abapolisi bafite imbunda bategetswe kugenda ari babiri”

Si rimwe si kabiri muri iki gihugu abapolisi batewe bakamburwa imbunda zabo ndetse rimwe na rimwe bakahasiga ubuzima. Uganda yaje kuvumbura ko abamburaga izi mbunda aba bapolisi ari abarwanyi batorezwaga mu bwami bwa Bwenzuru butegekwa n’ Umwami Mumbere igisirikare cya Uganda gifatanyije na polisi bagaba igitero simusiga kuri ubu bwami babusiga iheruheru ariko abapolsi bakomeje kugabwaho udutero shuma no kwamburwa intwaro bya hato na hato. Kugeza ubu ntawe uramenya ababyihishe inyuma abo aribo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa