skol
fortebet

Abapolisi bo mu Burundi bagize uruhare mu gukoza isoni umusaza w’imyaka 70 bakamukubitira mu ruhame bamwita umurozi bari mu mazi abira[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 26, Feb 2019

Sponsored Ad

skol

Minisiteri y’ umutekano no kurwanya ibiza mu Burundi yatangaje ko yataye muri yombi abapolisi bagize uruhare mu gukoza isoni umusaza w’ imyaka 70 bakamukubitira mu ruhame bamwita umurozi.

Sponsored Ad

Ku wa Gatatu tariki 20 Gashyantare nibwo aba bapolisi bakubitiye uyu musaza ahitwa Mugara ku bilometero 70 mu magepfo y’ umujyi wa Bujumbura.

Ubwo iki gikorwa cyiswe icya kinyamaswa cyabaga, hari abafashe amashusho bayakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga, barimo n’ abatavugarumwe na Leta y’ u Burundi nk’ uko byatangajwe na Observateur24.

Mu mashusho yafashwe , humvikana umupolisi umwe avuga ngo ‘munzanire umuhoro mwiza muce ijosi’ abandi ngo ‘kuramo izo sandal uzamure ibirenge ku gikuta”

Uyu musaza utatangajwe amazina yakubitwaga akekwaho kuroga umwana w’ umukobwa bikamuviramo kwitaba Imana.

Umuyobozi w’ Intara ya Rumoge Juvenile Bigirimana yari ahari mu gihe uyu musaza wageze aho akiyemerera ko ari umurozi yakubitwaga.

Uyu niwe musaza wiyemereye ko yaroze abantu 100 kubera inkoni

Minisiteri y’ umutekano mu Burundi yatangaje ko abapolisi babikoze batawe muri yombi, yongeraho babikoze babitumwe n’ abatavugarumwe na Leta y’ iki gihugu.

Yagize iti “Iperereza ku mashusho y’ abapolisi bakorera umusaza ukuze iyicarubozo: Ababikoze bamenyekanye bose batawe muri yombi. Babikoreraga abanzi b’ u Burundi bucya I Geneve habera inama ku burenganzira bwa muntu”.

Ibitekerezo

  • Abavandimwe b’abarundi barashimishije, n’umuyobozi w’intara se yari yatumwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa