skol
fortebet

Abapolisi n’Abasirikare bari buriye ibiti abandi bacungira hasi ubwo bacungaga Bobi Wine kugira ngo atabacika

Yanditswe: Saturday 12, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Kuwa 9 Ukwakira 2019 mu gihugu cya Uganda bizihizaga umunsi w’Ubwigenge ariko umudepite akaba n’umuhanzi ukomeye ushaka gukura Museveni mu ntebe witwa Bobi Wine bwagiye gucya urugo rwe rwagoswe n’abapolisi n’abasirikare.

Sponsored Ad

Bobi Wine amaze gutera ubwoba Museveni nkuko bigaragara kumufungira iwe kandi yari afite igitaramo kuri Busabala Beach aho icyo gitaramo kitabaye Polisi ivuga ko Bobi Wine atari yujuje ibisabwa kandi we akavuga ko ibisabwa byose abifite.

Amakuru yizewe avuga ko Bobi Wine atazongera gukorera igitaramo muri Uganda kubera ko agikoze yabona amafaranga menshi akayakoresha mu kurwanya Museveni.

Abapolisi bari buriye ibiti kugirango bamucunge neza kuko hari igihe abacika ntibamenye aho yanyuze Bobi Wine afite imanza nyinshi ashinjwa ndetse akaba yarigeze gukubitwa bikomeye ndetse arafungwa ashinjwa gutunga imbunda ariko biza kugaragara ko imbunda zitari ize ,akaba akomeje guhanga na Leta avuga ibitagenda kandi akavuga ko aziyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ateganyijwe muri 2021 bikaba aribyo bituma Museveni amutiunya kuko afite abamushyigikiye benshi.

Bobi Wine ufite ikitwa people power kitaraba ishyaka bakaba bambaraga ingofero zitukura ziriho ikirango cya people power Leta ya Uganda ikaba iherutse gusohora itegeko ko uzajya yambara ingofero zitukura kubera zisa n’iza gisirikare azajya afatwa afungwe imyaka 7 ibyo byose bakabona ko ari ibitera ubwoba Museveni ko Bobi Wine ashobora kubatwara ubutegetsi ari abasirikare bakomeye bakabura iyo berekeza.

Ibitekerezo

  • Ariko natwe niko bimeze iyo wambaye imyenda ijya gusa niyinzego zumutekano ejobundi hari abasore bafashwe barafungwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa