Abari gutera inkunga Bobi Wine yo kuzatsinda Museveni bamenyekanye
Yanditswe: Sunday 06, Dec 2020
Byamenyekanye ko abantu bari muri Amerika aribo bari inyuma y’amikoro ari gukoreshwa na Depite Robet Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, ngo azabashe kuzatsinda amatora, ahigike Yoweri Museveni uyoboye iki gihugu mu myaka isaga 30.
Kompanyi ishinzwe ibyo kumenyekanisha yo muri Amerika yitwa GQR ngo izafasha Depite Robet Kyagulanyi guhigika Museveni Kaguta Yoweli mu matora.
Umuyobozi wungirije wa GQR uba i Londres mu Bwongereza, Jonatahan Moakes, kuwa 1 Ukuboza 2020 nk’uko Chimpreports yabonye ibaruwa ibivuga, yandikiye abantu bifite baba abanyepolitiki n’abacuruzi b’ i Londres, abasaba gutera inkunga Bobi Wine.
GQR’s London office Vice President Jonathan Moakes
Aba ngo bagombaga kuvugana na Bobi Wine mu buryo bw’ikoranabuhanga. Muri iyi baruwa, avuga ko ubutegetsi bwa Museveni bwateje ukwiheba n’ubutindi mu baturage, abagize aho bagera ngo ni abegereye ubutegetsi.
GQR izwiho gufasha abantu benshi biyamamaza gutsinda amatora. Ibi bikaba bivugwa mu gihe amatora yo muri Uganda ateganyijwe kuwa 14 Mutarama 2021.
Ibitekerezo
Ahumbwo barayobye umumywatabi bobi yayobora ubugande natuze bamushete akubitwe izakabwana kbx