addresiya
startimes

Abarobyi 30 bo muri Kenya batawe muri yombi na Leta ya Uganda

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 29 July 2019 Yasuwe: 612

Kuwa Gatandatu taliki ya 27 Nyakanga 2019, Leta ya Uganda yataye muri yombi abarobyi 30 bo muri Kenya, nyuma yo kubafata baroba mu kiyaga cya Victoria kiri muri Uganda.



Amakuru avuga ko aba barobyi bakimara gufatwa, bahise bajyanwa gufungirwa mu kirwa cya Hama, nyuma yo gufatwa na bayobozi bo mu kigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro.

Nk’uko The East African ibitangaza, kugeza ntiharamenyekana impamvu bagiye gufungirwa muri icyo kirwa. Ku ruhande rw’abagenzura imyaro y’ibiyaga muri Kenya bavuga ko abo barobyi bishoboka ko barenze imbibi zitandukanya iki gihugu na Uganda.

Umuyobozi w’aba bagenzura imyaro Edward Oremo, yavuze ko abashinzwe imisoro n’amahoro muri Uganda bafatiriye amato 10 n’inshundura zo kuroba.

Ati “Abanya-Uganda banafashe amafi yabo. Barabashoreye bose babajyana muri Uganda aho bafungiwe”.

Abo barobyi bari abo mu bice bitandukanye muri Suba y’Amajyaruguru na Suba y’Amajyepfo. Abayobozi bashinzwe imisoro n’amahoro kandi ngo bagiye muri Suba y’Amajyepfo, ku myaro ya Sare na Kiwa batwara amato atanu banahafata abarobyi 15.

Bakomereje muri Suba y’Amajyaruguru bahafata abandi barobyi 15 n’amato atanu. Kugeza ubu ariko ntabwo Uganda iratangaza impamvu yataye muri yombi abo barobyi.

Ibi bibaye nyuma y’icyumweru kimwe abandi barobyi batatu b’abanya-Kenya bafashwe bagafungirwa muri icyo kirwa n’inzego z’umutekano za Uganda. Barekuwe nyuma yo kwishyura amande y’ibihumbi 30 by’amashilingi.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ghana ifite abanduye Coronavirus barenga 8000, bafunguye imisigiti...

Perezida wa Ghana, Nana Akufo-Addo yatangaje iyoroshywa ry’ingamba zo...
2 June 2020 Yasuwe: 959 0

Itorero rya satani rya mbere muri Afurika ryamaze kwiyandikisha...

Itorero rya mbere rya satani ryatangijwe muri Gashyantare 2020 ubu ryamaze...
1 June 2020 Yasuwe: 6318 1

Umuvandimwe wa wa mwirabura wishwe urupfu rw’agashinyaguro yavuze uburyo...

Philonise Floyd, umuvandimwe wa George Floyd uherutse kwicwa n’umupolisi i...
1 June 2020 Yasuwe: 4827 0

Amanda arangiza inshuro zirenga 50 ku munsi iyo ari gutera akabariro,yabaye...

Umukobwa wi’myaka 22 uzwi nka Amanda Grace afite uburwayi budasanzwe,...
31 May 2020 Yasuwe: 14686 1

Abaganga 2 bakundana bakoreye ubukwe mu bitaro kubera Coronavirus

Umusore w’umuganga witwa Annaran Navaratnam ndetse n’umukobwa w’umuganga...
30 May 2020 Yasuwe: 2292 0

Umuhungu wa Uhuru Kenyatta yishe amabwiriza ya Coronavirus ajya kwirebera...

Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya yatangaje ikintu kitari cyiza aherutse...
28 May 2020 Yasuwe: 5177 0