skol
fortebet

Abarusiya batahuwe ko aribo barashe ya ndege ya Malaysia Airlines yari itwaye abagenzi 298 ikaburirwa irengero

Yanditswe: Thursday 24, May 2018

Sponsored Ad

Ingabo z’Uburusiya zari zikambitse muri Ukraine mu gace ka Kursk, nizo zahanuye indege yahitanye abagenzi basaga 298 n’abaderevu bayo mu myaka 4 ihise,abahanga bakayishaka bagaheba.

Sponsored Ad

Mu kiganiro umushakashatsi mu by’indege w’Umuholandi witwa Wilbert Paulissen yagiranye n’abanyamakuru ahitwa Bunnick mu Buholandi,yababwiye ko igisasu cyaturikije iyi ndege ya MH17,cyatewe n’ingabo z’Uburusiya zishinzzwe kurinda indege zari gikambitse muri Ukraine mu gace ka Kursk.

Igishushanyo kigaragaza uko Abarusiya bahanuye MH17

Iyi ndege yaburiwe irengero muri Nyakanga 2014,yavuzwe ‘ibitangazamakuru byose byo ku isi kubera inzirakarengane zayitikiriyemo dore ko abahanga mu bushakashatsi bagerageje gushaka icyatumye iyi ndege iburirwa irengero ku ma radari bagaheba.

Paulissen yavuze ko ikipe y’ubushakashatsi yakoze iperereza igasanga igisasu cya BUK-TELAR cyarashe iyi ndege ari icya burigade ya 53 y’ingabo z’uburusiya zishinzwe kurwanya ibisasu bya misire biraswa indege.

Yagize ati “imodoka zose zari zitwaye ibi bisasu bya BUK-TELAR n’iz’Uburusiya.”

Iki gisasu nicyo cyarashwe MH17

Uyu mushakashatsi yavuze ko bamaze igihe mu bushakashatsi bw’icyarashe iyi ndege,ariko uyu munsi aribwo babonye ibihamya ndakuka babifashijwemo n’ikipe y’abashakashatsi yabo.

Iyi ndege ya MH17 yarashwe ubwo yavaga Amsterdam yerekeza Kuala Lumpur muri Malaysia,yari yiganjemo abagenzi b’Abaholandi,Abongereza n’abanya Australia.

Iyi ndege yarashwe bitegetswe na Vladmir Putin mu rwego rwo guha gasopo ibihugu by’Uburengerazuba byashakaga guhagarika Uburusiya mu ntambara yo kwigarurira intara ya Crimea yo muri Ukraine.

Ibitekerezo

  • ariko ubu ntimutubeshye indege yaburiwe irengero ni MH370. iyi MH17yarasiwe muri Ukraine kandi iraboneka. iriya yaburiwe irengero kugeza nubu ibyayo ntibiramenyekana. Mujye musoma

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa