skol
fortebet

Abarwanyi 750 bahoze ari aba M23 baburiwe irengero

Yanditswe: Friday 10, Feb 2017

Sponsored Ad

Abarwanyi bagera kuri 750 bahoze ari ab’ umutwe wa M23 bari mu nkambi ya Bihanga iherereye mu karere ka Ibanda muri Uganda baburiwe irengero.
Amakuru y’ uko aba barwanyi baburiwe irengero yamenyekanye kuri uyu wa 9 Gashyantare 2017, ubwo itsinda rya gisirikare rishamikiye kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Buhinde, u Bushinwa, u Rwanda na Tanzania riyobowe na Col Henry Isoke wo mu ngabo za Uganda, UPDF, ryasuraga iyi nkambi.
Aba barwanyi bari baranjyanywe muri iyi nkambi kugira ngo (...)

Sponsored Ad

Abarwanyi bagera kuri 750 bahoze ari ab’ umutwe wa M23 bari mu nkambi ya Bihanga iherereye mu karere ka Ibanda muri Uganda baburiwe irengero.

Amakuru y’ uko aba barwanyi baburiwe irengero yamenyekanye kuri uyu wa 9 Gashyantare 2017, ubwo itsinda rya gisirikare rishamikiye kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Buhinde, u Bushinwa, u Rwanda na Tanzania riyobowe na Col Henry Isoke wo mu ngabo za Uganda, UPDF, ryasuraga iyi nkambi.

Aba barwanyi bari baranjyanywe muri iyi nkambi kugira ngo bahabwe amasomo abasubiza mu buzima busanzwe mbere y’ uko basezererwa mu gisikare.

Muri iyi nama niho hatangarijwe ko abarwanyi bagera kuri 750 baburiwe irengero kugeza ubu.

Aba barwanyi baburiwe irengero mu gihe hashize iminsi bivugwa ko abahoze muri uyu mutwe kwitegura kugaba igitero kuri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Muri 2013 nibwo umutwe wa M23 watsinzwe n’ingabo z’ Umuryango w’ Abibumbye zibumbiye muri burigade ishinzwe gutabara aho rukomeye.

M23 yari yarigaruriye Umurwa Mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru, Goma, gusa uza kuwamburwa n’Ingabo za Loni zifatanyije n’iza Congo, FARDC. Kuva icyo gihe, abo barwanyi bahungiye mu bihugu bya Uganda n’u Rwanda bashyirwa mu nkambi mu gihe bari bategereje guhabwa imbabazi.

Kuri ubu, mu Kigo cy’Imyitozo ya Gisirikare cya Bihamba, umubare w’abahoze muri M23 ugabanuka umunsi ku munsi, aho berekeza hakaba hataramenyekana.

Mu Ukuboza 2015, abarwanyi bahoze muri M23 bagera ku 1374 bakuwe ahitwa Kavera mu Karere ka Kasese bajyanwa aha i Bihanga.

Ubu, Ingabo za Uganda zirabarura 300 gusa. Nibura 19 nibo bizwi ko bajyanywe kuvururirwa mu bitaro bya gisirikare bya Bombo, mu gihe icyenda aribo bizwi neza ko bapfuye kuva mu 2013 bagezwa muri Uganda. Barindwi bahoze ari abarwanyi bagiye mu kazi kazwi mu gihe abandi barindwi bahawe uruhushya rwo kujya kureba abavandimwe babo.

Mu gihe izi ngabo zo muri ibi bihugu birimo n’u Rwanda zasuraga iki kigo cya gisirikare, 391 bahoze muri M23 nibo bari bahari gusa. Umwe byavuzwe ko afunzwe.
Amakuru avuga ko abarwanyi 60 batorotse iyi nkambi ku ya 14 Mutarama bayobowe na Lt Col. Yusufu Mbonyeyezu naho abandi 76 batoroka kuwa 19 Mutarama bayobowe na Maj. Mwamba.

Lt Col. Innocent Rukara, umuyobozi w’abahoze muri M23 yabwiye Daily Monitor ko atari azi ko bagenzi be batorotse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa