skol
fortebet

Abarwanyi ba M23 bagiye gukurirwaho impapuro zibata muri yombi bibafashe gusubira muri RDC

Yanditswe: Saturday 23, Nov 2019

Sponsored Ad

Umushinjacyaha Mukuru w’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo arasabwa gushyira mu bikorwa ikurwaho ry’impapuro zita muri yombi abahoze ari abarwanyi b’umutwe wa M23, hashingiwe ku masezerano yasinyiwe i Addis Abeba muri Ethiopia.

Sponsored Ad

Nkuko amakuru dukesha Bwiza.com abitangaza,ibaruwa yashyizweho umukono n’Umuhuzabikorwa w’ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2019, Bwana Ibalanky Ekolomba Claude yasabye Umushinjacyaha Mukuru w’igisirikare cy’igihugu, FARDC ko hakubahirizwa aya masezerano n’ibyemerejwe mu nama yavuze ko yabereye i Kigali muri Nyakanga tariki ya 11 n’iya 12 ndetse na tariki ya 28 Ukwakira 2019 hagati y’itsinda ryari rihagarariye igihugu, abayobozi ba M23 ndetse n’u Rwanda nk’umuhuza.

Mu masezerano ya Addis Abeba (atavugiwe igihe yasinyiwe) impande zombi zagiranye harimo ko abari abarwanyi ba M23 bagomba gucyurwa ku bushake nyuma yo guhabwa imbabazi n’Ubutabera bwa DRC no gukururwaho impapuro zibata muri yombi. Aba barwanyi bakimara kurambika intwaro zabo mu Gushyingo 2013, bahungiye mu bihugu bituranye na Congo/Kinshasa. Bivugwa ko Sultan Makenga wari umuyobozi w’uyu mutwe (yagiyeho avanyeho Bishop Runiga) yahungiye muri Uganda.

Mu ntango za 2016 hari amakuru yigeze kuvugwa ko mu nkambi ya Bihanga iri i Kampala muri Uganda, abari abarwanyi ba M23 bagera ku 1000 bigeze gutotoka bitewe na gahunda iki gihugu cyari gifite yo kubashyikiriza leta ya Congo, cyane ko hari abari baramaze koherezwa ku ngufu.

Aba bari abarwanyi nibamara gukurirwaho impapuro zibata muri yombi, ababishaka bagatahuka, bazaba bemerewe kujya mu gisirikare cy’igihugu, kwinjira muri politiki cyangwa bajye mu buzima busanzwe nk’abandi baturage.

Nyuma yo gusubiranamo kwa M23, igice cyayoborwaga na Gen. Sultan Makenga gihanganye n’icyari kiyobowe na Gen. Bosco Ntaganda (The Terminator), bahungiye mu Rwanda no muri Uganda.

Mu Rwanda habarirwa abarwanyi barenga 682 bakaba bacumbikiwe mu nkambi ya Kibungo karere ka Ngoma na Perezida wabo Bishop Jean Marie Runiga Lugerero, abandi bakaba bari muri Uganda bivugwa ko ari benshi kuruta abari mu Rwanda, bo bakayoborwa Bertrand Bisimwa. Gen. Ntaganda we aherutse gukatirwa imyaka 30 n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, azira ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu yakoze mu 2002 no mu 2003.

Ishingwa n’isenyuka rya M23

Tariki ya 23 Werurwe 2009 ni bwo ishyaka rya NCDP (National Congress for the Defence of the People) ryasinye amasezerano y’amahoro na leta ya Congo/Kinshasa.
kutubahiriza amazereno yo ku wa 23 Werurwe kwatumye tariki ya 4 Mata 2012, iri shyaka rivamo umutwe wa gisirikare wa M23, winjiramo na bamwe mu basirikare b’igihugu bavugaga ko badafashwe neza. M23 ni ’Mouvement Mars 23’ bijyanye n’itariki y’amasezerano y’amahoro.

Uyu mutwe wagiye ugaba ibitero mu duce tugize intara ya Kivu y’Amajyaruguru, ugera n’aho ufata umugi wa Goma tariki ya 20 Ugushyingo 2012.

Habaye ibiganiro bigamije guhuza impande zombi; harimo ibyahuje Perezida Kabila n’ubuyobozi bw’uyu mutwe bahujwe na Perezida Museveni, hari ibyahuje Kabila, Perezida Kagame na Museveni ndetse hari inama yahuje umuryango w’akarere k’Ibiyaga Bigari, bituma M23 na Congo/Kinshasa bemerana kumvikana.

Muri Werurwe 2013 ni bwo uyu mutwe wemeye ko ugiye kurambika intwaro, hagashyirwa imbere ibiganiro by’amahoro, usenyuka burundu tariki ya 7 Ugushyingo 2013.

Inkuru ya Bwiza.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa