Abashakanye bahuje ibitsina bafunzwe kugeza igihe umwe azatwitira
Yanditswe: Friday 06, Nov 2020
Abashakanye bahuje ibitsina (abatinganyi) bisanze mu mazi abira nyuma y’uko umucamanza yabakatiye igifungo bakazarekurwa ari uko umwe muri bo atwite umwana.
Nk’uko Kampalasqoop ibitangaza, ngo umuryango wa LGBT ni ikintu leta ya Afurika y’Epfo yanga kubera ko atari umuco wabo kandi ko utazigera ubaho. Abayobozi bavuga ko niba abaryamana bahuje ibitsina n’abalebesiyani badashobora kubyara mu buryo busanzwe bwo kurema, bari gufatwa bagafungwa.
‘Turashaka kubafunga (ababana bahuje ibitsina) mu cyumba kimwe tukareba niba bashobora gusama; niba batabikora, noneho ni gereza kuko bavuze ko bashobora kubyara.”
‘Kuri ubwo bwoko bubi bubora, turavuga oya, oya, oya!’
Aba Lesbiyani nabo ntibasigaye hanze kuko nabo baburiwe ko bagomba gufungwa:
‘Twereke ubugabo bwawe, urashaka guhindura abandi bagore abagore bawe nawe ukaba umugabo? Ibyo ni ubusazi; twanze kubyemera. ‘
Umuryango wa LGBT ni ikintu kidashobora kubaho muri Afurika kubera ko abayobozi benshi bo muri Afurika barimo abategetsi b’amadini gakondo basanga bitemewe kandi ari ikizira ku baturage ndetse n’igihugu muri rusange.
Ibitekerezo
Uyu mucamanza bazamwongeze yaruciye uko bikwiye kabisa
Uyu Imana yo mwijuru izamwihembere kuko yakoze ikintu cyubugabo🙏🙏nanjye iwanjye ubutinganyi mbwanga urunuka. Mon Dieu la mondialisation a detruit la terre d’une part