skol
fortebet

Abashakashatsi bagaragaje akaga abantu barengeje imyaka 50 bashobora guhura nako kubera kudakora imibonano mpuzabitsina

Yanditswe: Saturday 31, Aug 2019

Sponsored Ad

Abahanga mu gukora ubushakashatsi bavumbuye akaga gakomeye kagwira abantu barengeje imyaka 50 bahagarika gutera akabariro aho ngo abagabo bangana 2/3 bahura n’indwara zikomeye zirimo na kanseri mu gihe abagore bagera kuri 64 ku ijana nabo bahura n’aka kaga.

Sponsored Ad

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bagabo ibihumbi 5,700 barengeje imyaka 50 bwagaragaje ko abahagarika gutera akabariro bahura n’uburwayi budakira burimo na kanseri.Abagore 64 ku ijana nabo bahura n’iki kibazo gusa ngo nta zamuka rikabije kuribo.

Abahanga bavuga ko abantu bari mu myaka yo hagati bagomba kwibuka ko gutera akabariro bibafasha gutwika calories 85 mu ijoro rimwe ndetse bigatuma ubwonko bwabo bukora neza.

Abagabo bangana na 63 ku ijana badashishikazwa no gukora imibonano mpuzabitsina nibo baba bafite amahirwe yo kuvurwa kanseri igakira mu gihe 41 ku ijana ibahitana.

Dr Lee Smithukiriye amasomo muri Anglia Ruskin University yagize ati “Abantu bakwiriye kwibuka ko gutera akabariro ari umwe mu mirimo y’ingufu,iyo bikozwe ku kigero kiringaniye bitwika calories 3.6 ku munota.Imyitozo yose igirira akamaro umubiri cyo kimwe no gutera akabariro.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa