skol
startimes

Abasirikare 2 baguye mu mirwano yasakiranyije ingabo za Uganda n’iza Sudani y’Epfo

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 30 October 2020 Yasuwe: 1472

Abasirikare babiri ba Sudani y’Epfo ku wa Kabiri w’iki cyumweru barashwe n’Ingabo za Uganda barapfa undi umwe zimufata mpiri, nyuma y’ubushyamirane bwahurije impande zombi ku mupaka ugabanya ibihugu byombi.


Umuvugizi w’Igisirikare cya Sudani y’Epfo, Maj Gen Lul Ruai Koang, yemeje urupfu rwa bariya basirikare avuga ko intandaro yo kugira ngo abasirikare b’impande zombi bakozanyeho ari abasirikare ba Uganda binjiye ku butaka bwa Sudani y’Epfo.

Aganira na Radio Tamazuj yagize ati: “Ejo hashize nko mu ma saa saba z’ijoro, abasirikare ba Uganda barambutse baza i Pugee mu ntara ya Magwi, hanyuma abasirikare bacu bo ku mupaka bumvise imodoka ziremereye ziza zibasanga, umusirikare umwe agerageza kureba icyari kibaye.”

“UPDF yahise itangira kurekura amasasu imuta muri yombi, hanyuma abandi bumvise amasasu bagerageza kujya kureba icyabaye, bagwa mu gico hanyuma babiri mu basirikare bacu baricwa.”

Gen Koang yavuze ko ingabo za Uganda zikimara kwica bariya basirikare zahise zibatwara cyo kimwe n’uwo zari zafashe ari muzima.

Umuvugizi w’Igisirikare cya Uganda, Brig Flavia Byekwaso, we avuga ko intandaro yo kugira ngo abasirikare b’impande zombi barasane ari uko aba Sudani y’Epfo binjiye ku butaka bwa Uganda bari kuri moto bagatangira gutoteza abaturage, ingabo za Uganda zagerageza kubavugisha bagatangira kuzirasaho.

Brig Byekwaso abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter yavuze ko abayobozi mu bya gisirikare na Dipolomasi hagati y’ibihugu byombi baganiriye kuri kiriya kibazo, bikaba byitezwe ko ubuzima ku mupaka ugabanya ibihugu byombi busubira uko bwari bumeze.

Si ubwa mbere ingabo za Uganda zirasana n’iza Sudani y’Epfo, kuko no mu mpera za Gicurasi abasirikare b’impande zombi bakozanyijeho, bane ba Sudani y’Epfo bagahasiga ubuzima.

Icyo gihe na bwo impande zombi zapfaga ko bamwe bambutse bakajya ku butaka bw’abandi, bababwira gusubira inyuma bagashaka kubarwanya.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Barack Obama yahishuye impamvu ituma atinya umugore we n’umwana wabo muto...

Barack Obama wabaye Perezida wa 44 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’umugore...
30 November 2020 Yasuwe: 4416 0

Aba Karidinali 13 baherewe umugisha i Vatican na Nyirubutange Papa harimo...

Nyuma yo kwimikwa bakaba aba ‘cardinals’ ku mugaragaro, bajyanye na Papa...
30 November 2020 Yasuwe: 723 0

Reba abayobozi 10 bamunzwe na ruswa mu mateka ya vuba n’akayabo k’amafaranga...

Soma ingingo iyo ari yo yose yerekeye gukumira ruswa, ikintu cya mbere...
30 November 2020 Yasuwe: 2455 0

Malawi nayo igiye gutangira ubucuruzi bw’ urumogi

Nk’uko ibiro ntaramakuru Reuters bibitangaza ngo Malawi igiye gutangiza...
29 November 2020 Yasuwe: 743 0

Reba ibihugu bya Afurika bifite amahirwe make y’uko abayobozi ba leta baka...

Ishyirahamwe rishinzwe kurwanya ruswa ryashyizweho na TRACE ryasohoye uyu...
29 November 2020 Yasuwe: 1487 0

Reba bimwe mu byaranze inzira y’urugendo rwa Politike,Perezida Uhuru...

Uhuru Muigai Kenyatta yavutse ku ya 26 Ukwakira 1961 ni umunyapolitiki wo...
29 November 2020 Yasuwe: 1051 0