skol
fortebet

Abasirikare 53 ba Mali biciwe mu gitero bagabweho n’inyeshyamba

Yanditswe: Saturday 02, Nov 2019

Sponsored Ad

Intagondwa mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Mali zishe abasirikare 53 n’umuturage w’umusivile umwe mu gitero ku kigo cya gisirikare, nkuko byatangajwe na leta y’iki gihugu.

Sponsored Ad

Iki gitero kibaye kimwe mu byahitanye abantu benshi muri iki gihugu mu myaka icumi ishize.

Mu butumwa bwo ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, igisirikare cya Mali cyavuze ko ari "igitero cy’iterabwoba".

Mali yakomeje kurangwamo ibikorwa by’urugomo guhera mu mwaka wa 2012, ubwo intagondwa zigendera ku mahame akaze y’idini ya kisilamu zigaruriraga amajyaruguru y’igihugu.

Gifashijwe n’ingabo z’Ubufaransa, igisirikare cya Mali cyabashije kwisubiza icyo gice cy’amajyaruguru, ariko hakomeje kurangwa umutekano mucye.

Ibikorwa by’urugomo byanadukiriye ibindi bihugu bimwe byo mu karere Mali iherereyemo.

Abasirikare boherejwe bo kunganira aho hatewe ku munsi w’ejo ku wa gatanu bahasanze abarokotse 10 no "kwangirika gukomeye kw’ibikoresho", nkuko bivugwa n’umuvugizi wa leta, Yaya Sangaré.

Nta mutwe wari bwigambe icyo gitero cyabereye ahitwa Indelimane mu karere ka Menaka hafi y’umupaka wa Niger.

Abandi basirikare 38 barapfuye ubwo ibigo bibiri bya gisirikare byagabwagaho ibitero hafi y’umupaka Mali ihana na Burkina Faso mu mpera y’ukwezi kwa cyenda.

Mali,Burkina Faso, Tchad, Niger na Mauritania ni bimwe mu bihugu birwanya intagondwa zigendera ku mahame akaze ya kisilamu.Byishyize hamwe bikora umuryango witwa G5 Sahel,kuri ubu bishyigikiwe n’Ubufaransa.

Ibyo bihugu uko ari bitanu byegetse icyo gitero cyo mu mpera y’ukwezi kwa cyenda ku "bacyekwa ko ari abo mutwe wa Ansarul Islam".

Umutwe wa Ansarul Islam - bivuze abarwanirira idini ya kisilamu - wavutse mu mwaka wa 2016 utangijwe n’intagondwa akaba n’umubwiriza-butumwa uzwi cyane Ibrahim Malam Dicko.

Amakuru avuga ko mu mwaka wa 2012, yarwanye hamwe n’intagondwa mu majyaruguru ya Mali.

Inkuru ya BBC

Ibitekerezo

  • Albert Einstein yavuze ko:”Ikintu cyonyine cyakuraho intambara nuko,abantu bakanga kurwana”. (Nothing will end wars unless people refuse to go to war).Bihuye n’ibyo bible ivuga yuko abakristu nyakuri batajya mu ntambara z’iyi si. Abantu bose babaye abakristu nyakuri,intambara zose zahagarara.Muli Zaburi 5,umurongo wa 6,Imana ivuga ko yanga umuntu wese uvusha amaraso y’abantu.Nkuko Zaburi 46 umurongo wa 9 havuga,ku munsi w’imperuka Imana izakuraho intambara zose,itwike intwaro zose.Ndetse muli Matayo 26,umurongo wa 52,Yesu yavuze ko kuli uwo munsi,Imana izica abantu bose barwana.Nguwo umuti rukumbi w’intambara zose zibera mu isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa