skol
fortebet

Inyeshyamba za Maï- Maï-Mazembe zishe abasivile 25 mu Burasirazuba bwa Congo

Yanditswe: Sunday 19, Feb 2017

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’ intara ya Kivu y’ Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo bwatangaje ko abantu 25 b’ abasivile bishwe n’ inyeshyamba zibumbiye mu mutwe wiyise Maï- Maï-Mazembe.
Ngo biciwe mu gitero cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Gashyantare 2017 (hari hagati ya Saa kumi na Mbili ku masaha yo mu Rwanda).
M. Bakundakabo umwe mu bayobozi b’ Intara ya Kivu y’ Amajyaruguru yabwiye ibiro ntaramakuru by’ Abafaransa AFP ko abishwe bose ari abahutu.
Umuyobozi wa (...)

Umuyobozi wa sosiyete sivile muri ako gace Hope Kubuya yavuze ko muri 25 bishwe bose bicishijwe imihoro uretse umugore umwe warashwe isasu.

Hope yunzemo ati “Iki gitero cyagabwe mu ku mudugudu w’ abahutu cyatijwe umurindi n’ amakimbirane ashingiye ku moko”

Jeunes Afriques dukesha iyi nkuru yanditse ko ako gace kabereyemo ubu bwicanyi abenshi bagatuye ari abo mu bwoko bw’ abahutu.

Igitero nk’ iki cyaherukaga kuba muri aka gace mu mpera z’ umwaka ushize, icyo gihe cyaguyemo abagera kuri 35.

Abitwa Abanande, abahunde, n’ abakobo bafata abahutu batuye muri ako gace nk’ abanyamahanga kubera ko bavuga ikinyarwanda. Aya moko uko ari atatu(Hunde, Nande, na Kobo) yo yiyita gakondo cyangwa se abasangwabukata.

Inyeshyamba ziyise ‘Maï-Maï Mazembe’ zigizwe n’ Abanande, abahunde, n’ abakobo zirwanya abitwa aba Nyatura aribo bahutu bavuga Ikinyarwanda.

Amakimbirane avugwa hagati y’ aba bahutu n’ aya moko uko ari atatu ashingiye ku mitungo kuko aba bahutu bavuye mu ntara ya Kivu y’ amajyepfo bagasuhukira muri Kivu y’ Amajyaruguru bagiye gushakayo imibereho. Bivuze ko basize amasambu yabo muri ntara ya Kivu y’ Amajyepfo.

Kivu y’ Amajyaruguru ni agace gaherereye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo kashegeshwe n’ intambara kuva mu myaka irenga 20 ishize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa