skol
fortebet

Abarundi batandatu baburiwe irengero bari muri Amerika (AMAFOTO)

Yanditswe: Friday 21, Jul 2017

Sponsored Ad

skol

Abasore n’inkumi batandatu bahagarariye u Burundi mu marushanwa mpuzamahanga yo gukora Robots yaberaga i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika , baburiwe irengero mu ijoro ryo kuwa 18 Nyakanga, aho babiri muri bo bagaragaye binjira mu gihugu cya Canada, Polisi ikaba ikomeje gushakisha.
Aba basore n’inkumi bari hagati y’imyaka 16 na 18 bari bahagarariye u Burundi mu marushanwa ya First Global Robotics Competion, yitabiriwe n’ibihugu bigera mu 150 n’u Rwanda rurimo.
Umuvugizi w’igipolisi, (...)

Umuvugizi w’igipolisi, Aquita Brown avuga ko babiri muri aba bana bagaragaye bava muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika binjira muri Canada, ariko nticyemeza niba bakiri ku butaka bwa Canada.

Inkuru dukesha CNN iravuga ko aba bana baheruka kugaragara ahaberaga amarushanwa kuwa 18 Nyakanga hagati y’imihanda, C Street na D Street mu Majyaruguru ashyira uburengerazuba ya Washington nk’uko byemezwa n’igipolisi cyo muri iyi Leta.

Umwe mu bari bafite aba bana mu nshingano ze witwa Bindaba Canesius avuga ko atazi aho baba baragiye.

Igipolisi cya Washington kifashishije tweeter kikaba cyashyize ku mugaragaro amazina, imyaka n’ibindi biranga aba bana, uko ari batandatu barimo abakobwa babiri, kugirango uwaba afite amakuru y’aho baherereye ayatange.

Amazina y’aba bana nk’uko byatangajwe n’igipolisi cya Washington ni; Don Ingabire w’imyaka (16), Audrey Mwamikazi (17) Richard Irakoze (18); Nice Munezero (17); Aristide Irambona (18); na Kevin Sabumukiza (17).

Biravugwa ko ubwo aba baheruka kugaragara wari umunsi w’imihango yo gusoza irushanwa, bakaba baragaragaye bwa nyuma nka saa 5:00 z’umugoroba, mu gihe iyi mihango yagombaga gutangira saa 5:30 igasozwa saa 7:00 z’ijoro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa