Abaturage ba Uganda leta yabateguje Inzara

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 10 April 2019 Yasuwe: 3063

Umunyamabanga wa Leta ya Uganda muri Minisiteri y’ Ubuhinzi yaburiye abaturage b’ iki gihugu ko hari inzara ishobora gutera mu bice bitandukanye by’ iki gihugu asaba abacuruzi kugabanya ibyo bohereza mu mahanga abaturage bo bakazigama.

Christopher Kibanzanga avuga ko iyi nzara izaterwa n’ uko izuba ryabaye ryinshi muri Werurwe rikumisha imyaka yari mu mirima.

Yagize ati “Dushobora kutazagira ibiribwa bihagije, abahinzi turabasaba kutajyana umusaruro wose ku isoko”

Yakomeje agira ati “Abacuruzi turabasaba kujyana ibiribwa mu majyaruguru ya Uganda no mu burasirazuba ndetse no mu ntara ya Karamoja kuko nta biribwa bafite”.

Minisitiri Kibanzanga yavuze ko guverinoma ya Uganda izorohereza abahinzi kubona imashini zuhira mu rwego rwo kugabanya ko abahinzi barambiriza ku mvura.

Mu ntangiriro za Werurwe 2019 Ikigo cya Uganda cy’ Ubumenyi bw’ ikirere Uganda National Meteorological Authority (UNMA), na guverinoma y’ iki gihugu bari babwiye abaturage ko ikirere gifite imvura nyinshi, abahinzi basohora imbuto izuba rihita ricana.

Festus Luboyera, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa UNMA aherutse gushyira ahagaragara itangazo avuga ko umuyaga wa cyclone Idai uherutse kwibasira Mozambique, Zimbabwe na Madagascar ugahitana ababarirwa mu magana ariwo washwekuranye imvura yari iteganyijwe mu bice bimwe na bimwe bya Uganda.

Agnes Kirabo, Umuyobozi w’ Umuryango utari uwa Leta wita ku biribwa ‘Food Rights Alliance’ avuga ko ikosa riri kuri Leta itarazigamye ibiribwa ngo iteganyirize ibihe bibi bishobora kubaho.

Nk’ uko byatangajwe na Dail Monitor yagize ati “Habayeho umusaruro mwinshi cyane w’ ibinyampeke wagombaga kuzagoboka abantu mu bihe bibi ariko warasesaguwe”

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Israel: Havumbuwe umusigiti umaze imyaka 1,200 wubatswe, abayisilamu bahita...

Abahanga mu kuvumbura amatongo [Archaeologists] bavumbuye umusigiti...
23 July 2019 Yasuwe: 1788 0

Perezida Trump arifuza kumva inkuru mbi iturutse muri Irani

Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump yabwiye abanyamakuru...
23 July 2019 Yasuwe: 1783 0

Iran yatangaje ko yafatiye mu cyuho intasi 17 za USA zimwe izikatira urwo...

Igihugu cya Iran kitavuga rumwe na USA cyatangaje ko cyamaze guta muri...
22 July 2019 Yasuwe: 2007 1

Inkumi n’abasore 19 bajyanwe mu bitaro igitaraganya n’abasirikare nyuma yo...

Mu gihugu cy’igituranyi cya Uganda Ibitaro bya Soroti ejo hashize tariki ya...
22 July 2019 Yasuwe: 3833 0

Perezida wa Botswana yarokotse impanuka y’indege

Impanuka ni imwe mu bintu biba bitunguranye cyane kandi Abanyarwanda bo...
22 July 2019 Yasuwe: 1459 0

Umupadiri wari utwaye imodoka yasinze cyane yagonze pasiteri n’umugore we...

Mu gihugu cya Kenya haravugwa inkuru y’umupadiri watwaye imodoka yasinze...
21 July 2019 Yasuwe: 5115 1