skol
fortebet

Abaturage bababajwe cyane na Perezida wa Senegal n’umugore we bagaragaye mu Bufaransa bari mu buryohe bw’urukundo

Yanditswe: Sunday 01, Sep 2019

Sponsored Ad

skol

Perezida wa Senegal n’ umugore we bagaragaye bagiye mu karuhuko ahitwa Biarritz mu gihugu cy’ Ubufaransa , bamwe mu baturage birabababaza.

Sponsored Ad

Ibi byatangiye ubwo Perezida Macky Sall wa Senegal n’ umugore we Marième Faye Sall bashyira ku rubuga rwa Twitter amafoto yabo bari mu karuhuko mu Bufaransa bakagaragara ko mu Bufaransa hari ahantu nyaburanga ho gusohokera.

Bamwe mu bakoresha urubuga rwa twitter barakariye Perezida Macky Sall n’ umufasha we bakavuga ko bakabaye barasohokeye ahantu nyaburanga ho muri Senegal akaba ariho bamamaza aho kwamamaza ahantu nyaburanga ho mu Bufaransa.

Nubwo bamwe mu baturage ba Senegal bagaragaje ko babajwe no kuba Perezida wabo n’ umugore we baragiye kuruhukira muri Senegal hari abandi baturage bagaragaje ko bibashimishije banabifuriza gutaha amahoro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa