skol
fortebet

Abaturage bafannye abasirikare karahava ubwo bicaga abagabo bafashe ku ngufu umwana w’umuhungu bikamuviramo urupfu

Yanditswe: Friday 08, Feb 2019

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Yemen habaye agashya gakomeye ubwo abaturage binjiye muri stade ya Aden ari uruvunganzoka baje kwishimira ko abagabo 2 barimo Wadah Refat w’imyaka 28 na Mohamed Khaled w’imyaka 31 bagiye kwicwa barashwe kubera icyaha cyo gufata ku ngufu no kwica umwana w’umuhungu w’imyaka 12.

Sponsored Ad

Aba bagabo 2 b’abatinganyi,bahohoteye umwana w’umuhungu ndetse baramwica bahita batabwa muri yombi gusa urukiko rwanzuye ko bagomba kwicwa barashwe.

Ku munsi nyirizina wo kubica,uruvunganzoka rw’abanya Yemen rwinjiye muri stade nk’abantu baje kureba umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi,bafana igikorwa cyo kwica aba bagabo kuva gitangiye kugeza kirangiye.

Mu mashusho yafashwe,yagaragaje aba bantu bafite amatelefoni bari gufata amashusho,abandi bari kuririmba ndetse bamwe banyuzagamo bagakoma amashyi bagaragaza ko banezerewe kubera ubu butabera bwahawe uwo mwana.

Aba bagabo bambitswe imyenda y’ubururu,baryamishwa hasi bubamye,niko kuraswa urufaya rw’amasasu mu mugongo.

Amakuru avuga ko uyu mwana w’umuhungu aba bagabo 2 bishe,yarimo akina umupira hafi y’aho umwe atuye,bahita bamukururira mu nzu,bamufata ku ngufu birangira bamwishe cyane ko yavugije induru asaba ubutabazi.

Ibitekerezo

  • igihano kiri munsi y’iki ntango cyaba gikwiye

    Ni byo. Ku tica imbwa byorora imisega.

    This world is mad.Igitangaje nuko Abatinganyi ari ibihumbi byinshi ku isi.Kimwe n’abandi banyabyaha,ntabwo bazaba muli paradizo dutegereje.Gukora icyaha,bituma nawe utagira amahoro.Ikibabaje nuko abantu nyamwinshi bahitamo gukora ibyo Imana itubuza.Niyo uvuze ko ari icyaha,baraguseka.Urugero,ubusambanyi ntabwo bikitwa icyaha.Ngo ni "kuba mu rukundo".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa