skol
fortebet

Abatuye i Nairobi bajyanye umurambo kuri sitasiyo ya polisi mu myigaragambyo[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 04, May 2020

Sponsored Ad

skol

Kuri uyu wa mbere, abaturage ba Nairobi bakoze urugendo rwo kwigaragambya berekeza kuri sitasiyo ya Polisi ya Muthaiga bafite umurambo ku igare rikurura.

Sponsored Ad

Abatuye i Nairobi mu gace ka Ruaraka, bavuze ko uyu mugabo yishwe ku cyumweru ahagana saa moya n’igice z’umugoroba.

Bavuze kandi ko abapolisi banaze gutora uyu murambo ngo bawujyane mu buruhukiro nubwo bari babimenyeshejwe iby’uru rupfu.

Aba baturage kandi bashinja abapolisi urupfu.rw’uyu mugabo, bavuga ko uwahohotewe w’imyaka 39 yishwe n’abapolisi nyuma yo kumusanga hanze y’urugo rwe mu masaha yo kubahiriza igihe cyo kuba bari mu rugo (Curfew), polisi yo ikavuga ko ibyabaye bizakorwaho iperereza.

Iyi myigaragambyo yahagaritse umuvuduko w’ininyabiziga mu muhanda wa Thika igice kinini cyumunsi.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa