skol
fortebet

Abatuye muri Amerika ntibemerewe ku-Downloadinga porogaramu za WeChat na TikTok zakozwe n’abashinwa

Yanditswe: Saturday 19, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Minisiteri y’Ubucuruzi muri Amerika yatangaje ko kuva ku wa 20 Nzeri, abatuye muri iki gihugu batazaba bemerewe kumanura (download) porogaramu (application) zo mu Bushinwa zirimo WeChat yifashishwa mu kohererezanya ubutumwa na TikTok inyuzwaho amashusho.

Sponsored Ad

Abayobozi muri Minisiteri y’Ubucuruzi batangaje ko guhagarika izi porogaramu bishobora guhagarikwa na Perezida Donald Trump mbere y’uko iki cyemezo gitangira gushyirwa mu bikorwa.

Mu ntangiriro z’ukwezi gushize, Perezida Trump yahaye iminsi mike urubuga rwa TikTok rwo kuba rwashatse ugura ibikorwa byarwo muri Amerika cyangwa rugahagarikwa.

Iteka ryasinywe n’uyu Mukuru w’Igihugu ryasabye ByteDance, sosiyete yo mu Bushinwa ifite TikTok ko mu minsi 90 izafungwa mu gihe ibikorwa byayo muri Amerika bizaba bitari mu maboko ya sosiyete y’imbere mu gihugu.

Amerika ishinja imbuga nkoranyambaga zakozwe n’Abashinwa ko zifashishwa mu bikorwa by’ubutasi na Guverinoma yabwo. Hashize igihe inzego z’umutekano muri Amerika ziri mu iperereza kuri TikTok aho ishinjwa ko itanga amakuru y’abantu bayikoresha kuri Guverinoma y’u Bushinwa mu gihe iyiyasabye.

Abayobozi bo muri Minisiteri y’Ubucuruzi muri Amerika icyakora batangaje ko batazahita bahagarika ibikorwa bya tekiniki bya TikTok kugira ngo harebwe niba ByteDance yayigura igakomeza gukurikirana ibikorwa byayo muri Amerika.

Minisitiri w’Ubucuruzi muri icyo gihugu, Wilbur Ross, yabwiye Fox Business Network, ati “Ibikorwa by’ibanze bya TikTok bizagumaho kugeza ku wa 12 Ugushyingo.’’

Iyi Minisiteri yavuze ko umwanzuro wafashwe uzabuza abakoresha izi mbuga muri Amerika kongera kuzigeraho bushya no kugabanya imikorere yazo.

Iri tegeko ariko ntirireba ibigo by’Abanyamerika bikorera ubucuruzi kuri WeChat hanze ya Amerika.

Ihagarikwa ry’izi porogaramu zijyanye n’iteka rya Trump ryo ku wa 6 Kanama riha Minisiteri y’Ubucuruzi iminsi 45 yo kugena ibikwiye guhagarikwa mu buryo bwo guhererekanya amakuru kuri izo porogaramu avuga ko ziteye inkeke umutekano wa Amerika. Igihe cyatanzwe kizarangira ku Cyumweru.

TikTok ikoreshwa n’abasaga miliyoni 100 muri Amerika, imaze kwigarurira cyane urubyiruko rwo muri iki gihugu mu gihe WeChat yo ikoreshwa n’abagera kuri miliyoni 19 buri munsi muri Amerika.

WeChat yifashishwa cyane mu banyeshuri b’Abashinwa, abimukira na bamwe mu Banyamerika bafite imiryango cyangwa bakora ubucuruzi mu Bushinwa.

WeChat ni porogaramu ibumbiye hamwe serivisi zijya gusa n’iza Facebook, WhatsApp, Instagram na Venmo. Mu Bushinwa irifashishwa cyane kuko ifite abayikoresha barenga miliyari.

Itegeko rishya rya Minisiteri y’Ubucuruzi ntirizasaba abantu gukura izo porogaramu muri telefoni zabo ahubwo abashaka kuzivugurura (update) no kuzimanura ni bo bakumiriwe.

Umwe mu bayobozi ati “Tuzibanda cyane ku bigo binini. Ntituzajya kuri buri wese.’’

Minisiteri y’Ubucuruzi ntizahana abantu bakoresha TikTok cyangwa WeChat mu gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa