Abayobozi 30 beguye mu Karere ka Ruhango bagiye gusimbuzwa

5 January 2017. | Mu mahanga | 2 Ibitekerezo | Janvier Iyamuremye
  • Abayobozi 30 beguye mu Karere ka Ruhango bagiye gusimbuzwa

Akarere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo, katangiye gushakisha abandi bakozi basimbura Abanyamahanga Nshingwabikorwa b’utugari n’mirenge bagera kuri 30 birukanywe.

Ku mugoroba wo kuwa Kabiri tariki 03 Mutarama 2017, nibwo hatangiye gucicikana amakuru y’uko bamwe mu bayobozi ba Akarere ka Ruhango begujwe. Nta minsi myinshi itambutse, umuyobozi w’aka karere yahise atangaza ko hakenewe ababasimbura.

Itangazo rihamagarira abantu guhatanira iyi myanya ryashyizweho umukono na Meya Mbabazi François Xavier kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Mutarama 2017, rigaragaza ko aka karere gakeneye abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari bagera kuri 23, abashinzwe iterambere (SEDO) 2 ndetse n’abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge bagera kuri 5.

Ibitekerezo
  • MyPassion

    beny
    5 January 2017 - Musubize

    Andika Igitekerezo Hano
    Ariko iriyeguzwa rya hato nahato risobaniye iki?Nibwo buryo bwiza bwo gutegura amatora dutegereje vuba aha?Please mutekereze kuwazanye iyi gahunda munamubaze abo yateguye kuzasimbuza abo akimbiza ibyo bujuje abandi babuze

  • MyPassion

    Hadassa
    5 January 2017 - Musubize

    Haaaa.ngo itangazo rigira rite.??? Yewe. Weeee b yararangiye ni mushyire mo abasoda ba Rupiyefu..kugirango bazate ki Nike amatora
    Haaa...Imana izabibabaza

Tanga Igitekerezo