skol
fortebet

Abayobozi ba komite ya RNC muri Canada banze gushyira mu bikorwa icyemezo kibahagarika bandikiwe n’abayobozi bakuru

Yanditswe: Monday 02, Dec 2019

Sponsored Ad

Abagize komite Nshingwabikorwa y’intara ya RNC muri Canada banze kubahiriza ibikubiye mu ibaruwa y’abayobozi babo babandikiye kuwa 27 Ugushyingo 2019, babahagarika.

Sponsored Ad

Nk’uko byagaragaye mu ibaruwa ibahagarika bandikiwe, aba ngo bazize inama bakoze uko ari bane kuwa 21 Ugushyingo 2019 mu izina rya Komite. Uri ku isonga akaba ari Thabita Gwiza wari Komiseri ushinzwe abari n’abategarugori mu ntara ya Canada, wirukanwe, kubera amakimbirane amaze iminsi muri RNC, yatewe n’ibura rya musaza we Ben Rutabana.

Barimo na Simeon Ndwaniye wari Umuhuzabikorwa w’Akarere ka Windsor ; Jean Paul Ntagara na Achille Kamana wari Komiseri ushinzwe ubukangurambaga mu ntara ya Canada akaba n’umuhuzabikorwa w’Akarere ka Ottawa-Gatineau.

Ubuyobozi bukuru bwa RNC muri Canada bushinjwa ko ku wa 21 Ugushyingo 2019 bwatumije inama yayobowe na Achille Kamana, yari igamije kumva no gutanga ibisubizo ku busabe bw’umucungamutungo w’intara ariwe Ntagara, wasabye ko haganirwa ku mbogamizi afite mu kazi yashinzwe.

Ni ibibazo yari afitanye n’Umuhuzabikorwa w’intara ya Canada, Patrick Uwariraye wanze no kwitabira iyo nama ntanatange impamvu.

Ni igikorwa cyarakaje abayobozi b’uyu mutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda wa RNC barimo Kayumba Nyamwasa, yahisemo guhagarika abo bantu uko ari bane, kubera ko Umuhuzabikorwa wa RNC, Nayigiziki Jérôme ndetse n’umuhuzabikorwa wa RNC muri Canada, Patrick Uwariraye, bavuze ko iyo nama yari itemewe kandi “inyuranyije n’amategeko, amabwiriza n’imyitwarire muri RNC”.

Barapfa ubujura bw’ amafaranga y’imisanzu bakisobanura bagira bati :” kw’italiki ya 7 ugushyingo 2019, umubitsi w’Intara ya Canada, yagejejweho n’umunyamabanga mukuru w’Ihuriro Nyarwanda – RNC ariwe Gervais Condo, urwandiko rumuhagarika ku mirimo ye ashinzwe ku rwego rw’intara. Muriryo hagarikwa, umubitsi ntiyigeze ahamagarwa n’uwariwe wese ngo abashe kwisobanura kubyemezo yafashe. Ukuri nuko yahagaritswe hashingiye ku byavuzwe n’uruhande rumwe, tukaba dusanga harimo ukurenga ku mategeko”.

Ngo abitabiriye inama yo kuwa 21 ugushyingo 2019, nabo bahagaritswe bidakukije amategeko kuko bitabiriye inama bagendeye mu mategeko ateganywa na stati z’Ihuriro Nyarwanda. Mu nyandiko ibahagarika, ntahagaragara itegeko cyangwa amategeko batakurikije bityo bikabaviramo guhagarikwa.

Bati: “Mu gufata icyemezo cyo kuduhagarika by’agateganyo mutabanje kumva imvo n’imvano ziki kibazo, twabibonyemo akarengane gakabije”.

Ngo abagize biro politique cyangwa umwe mu bagize biro ya komite Nshingwabikorwa ntaho yemererwa n’amategeko kuba yahagarika by’agateganyo cyangwa se burundu, abayobozi ku rwego rw’intara n’uturere mu gihe inzego batorewemo zitananiwe gukemura ikibazo cyatuma bahagarikwa cyangwa birukanwa.

Bati: “Mu gihe dufite urwego rwa komite Nshingwabikorwa y’intara ifite amategeko ayigenga, twasanze bamwe mu bayobozi bakuru baragombaga kureka urwo rwego rugakora akazi rushinzwe, byaba ngombwa rukabitabaza. Ariko siko byagenze, niho twasabye ko byaba byiza ubwigenge bw’inzego z’Ihuriro bwakubahirizwa.

Bati :”Kuri twe kandi, umuhuzabikorwa ku rwego rw’Intara ntabwo yabaye intangarugero kuko atigeze yubaha, yubahisha inzego abereye umuhuzabikorwa ndetse, ntiyigeze ashyigikira abo abereye umuhuzabikorwa nk’inshingano ze”.

Basoza bagira bati : “Mu gihe twakurikije amategeko atugenga, dusanga ntaho twakoreye mu kajagari”.

Umwanzuro : “Dushingiye kurizo ngingo twabahaye, ibisobanuro twabahaye, inyungu z’Ihuriro Nyarwanda – RNC ndetse n’ibyubahiro tubagomba nk’umuhuzabikorwa mukuru w’Ihuriro Nyarwanda, ntabwo tuzakurikiza ibihano mwaduhaye byo kuduhagarika by’agateganyo kuko bidashingiye ku mategeko agenga Ihuriro Nyarwanda ubereye abayoboke. Bityo tukaba tuzakomeza gukora imirimo twatorewe cyangwa se badushinze”.

Abigaragambije ndetse bashyira umukono ku nyandiko mu Ntara ya Canada kuwa 30 ugushyingo 2019 barimo:

Simeon Ndwaniye, Umuhuzabikorwa w’akarere ka Windsor

Jean Paul Ntagara, Umuhuzabikorwa wungirije, umucungamutungo w’intara ya Canada n’akarere ka Ottawa-Gatineau

Achille Kamana, Komiseri ushinzwe ubukangurambaga mu ntara ya Canada, umuhuzabikorwa w’akarere ka Ottawa-Gatineau

Tabitha Gwiza, Komiseri ushinzwe abari n’abategarugoli mu ntara ya Canada, umubitsi mu karere ka Windsor.

Nyuma yo gucikamo ibice muri 2016,abakurikiranira hafi ibiri kubera muri RNC bakaba bemeza ko iri shyaka rishobora kongera gucikamo ibice hakavuka urundi ruhande rwiyomoraho kubera ibibazo bikomeje kuvugwamo byo kutumva ibintu kimwe no gushinjanya ubugambanyi.

Ibitekerezo

  • Muribuka president Mobutu abeshya abakongomani ngo “mu mwaka wa 1980 bose bazaba bafite imodoka” (objectif 80).Muli Politike haberamo ibintu byinshi bibi: Amacakubiri,kubeshya,amacenga,amatiku, ruswa,Intambara,gufunga abo mutavuga rumwe,ubwicanyi,inzangano,kwikubira,Gutonesha bene wanyu,etc…Niyo mpamvu abakristu nyakuri banga kuyijyamo,bakizera kandi bagashaka Ubwami bw’Imana buzaza ku munsi w’imperuka,bugakuraho ubutegetsi bw’abantu akaba aribwo butegeka isi nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Niyo mpamvu Yesu yadusabye gusenga dusaba Imana ngo:”Ubwami bwawe nibuze” (Let your Kingdom Come). Nibuza kandi buri hafi,buzadukiza ibibazo byose isi ifite,kandi bukure mu isi abantu bose bakora ibyo Imana itubuza.

    Ubwo ngo bashaka igihugu da!!! Hhhhh ubwo nuko bakiryaniramo se ra! Bagabana byanze guhura; njye narumiwe.

    Ubwo ngo bashaka igihugu da!!! Hhhhh ubwo nuko bakiryaniramo se ra! Bagabana byanze guhura; njye narumiwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa