skol
fortebet

Abimukira barenga 150 barohamye mu nyanja ya Mediterranee

Yanditswe: Friday 26, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Abimukira barenga 150 barohamye mu nyanja ya Mediterranee iherereye ku gice cya Libya, ubwo amato abiri bari barimo bagerageza kwambuka ngo bajye ku mugabane w’Uburayi yakoraga impanuka.

Sponsored Ad

Komiseri w’Umuryango w’abibumbye ushinzwe impunzi, Filippo Grandi, yise iyi mpanuka nk’iya mbere ikomeye ibereye mu nyanja ya Mediterranee.

Charlie Yaxley, umuvugizi w’umuryango w’abibumbye wita ku mpunzi, yavuze ko bamaze kurokora abantu 147, gusa bakaba biteze ko abandi barenga 150 baburiwe irengero.

Aya mato abiri yari atwaye aba bimukira barenga 300, yakoreye impanuka nko mu birometero 120, mu gice cy’Uburasirazuba bw’umurwa mukuru wa Libya, Tripoli.

Igisirikare cya Libya kirwanira mu mazi, cyatangaje ko abari bari muri ariya mato biganjemo abanya-Erithrea ndetse n’abandi bantu bo mu bihugu bya Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara ndetse n’abo mu bihugu by’Abarabu.

Igihugu cya Libya kiza imbere mu bicumbikiye abimukira benshi, ari na yo mpamvu gikunze kurangwamo impanuka z’abimukira zihoraho. Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba w’ejo yatumye umubare w’abimukira bamaze kurohama mu nyanja ya Mediterranee ugera kuri 600.

Ni mu gihe umuryango w’abibumbye wo utangaza ko kuva muri 2013 abamaze kwitaba Imana barenga 1,000.

Ibitekerezo

  • Iteka iyo numvise abanyafrika baguye mu mazi bajya gushaka ubuzima I Burayi ndababara cyane.Abantu bahora bibaza amaherezo y’ibibazo biba mu isi bakabura igisubizo.Igisubizo tugisanga muli Daniel 2:44.Havuga ko ku munsi w’imperuka,imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu igashyiraho ubwayo.Ni Yesu uzahabwa ubutegetsi bw’isi yose nkuko Ibyahishuwe 11,umurongo wa 15 havuga.Kuli uwo munsi kandi,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abayumvira gusa nkuko Imigani 2,imirongo ya 21 na 22 havuga.Nguwo UMUTI rukumbi w’ubukene n’ibindi bibazo byose dufite.Kwaheri urupfu n’indwara.Bisome muli Ibyakozwe 21,umurongo wa 4.Niyo mpamvu Yesu yasize asabye abantu bashaka kuzaba muli iyo paradizo,gushaka ubwami bw’imana,aho kwibera mu byisi gusa.Soma Matayo 6,umurongo wa 33.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa