Abo Perezida Museveni yise ibicucu yasabye urubyiruko kubima amatwi

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 28 February 2019 Yasuwe: 3540

Nyuma y’uko mu minsi ishize umukuru w’Igihugu cya Uganda Yoweli Kaguta Museveni atangaje ko abantu bo hanze y’igihugu ayoboye bashaka kwivanga mu bikiberamo ari ibicucu, ubu yakanguriye urubyiruko kubagendera kure.

Yavuze ko abo aherutse kwita ibicucu amaherezo ari uko bazatsindwa .

Mu Cyumweru gishize nibwo umukuru w’ingabo kabuhariwe zirinda Perezida Museveni (SFC), Maj. Gen Don Nabasa yavuze ko hari abantu bashaka guhurika ubutegetsi bwa Perezida Museveni babinyujijwe mu rubyiruko.

Ubwo Perezida Museveni yari ari mu Karere ka Kiboga yagarutse kuri iyi ngingo asaba urubyiruko kwima amatwi aba bantu we yise ibicucu.

Ati “ Ndabasaba kwima amatwi amatsinda yadutse n’andi y’amacakubiri ashaka kwivanga muri demokarasi y’iki gihugu.”

Museveni yibukije uru rubyiruko ko kubohora Uganda byatwaye amaraso y’abaharanira ukwishyira ukizana, ingingo avuga ko ari igiciro gihenze.

Ubwo hizihizwaga umunsi w’itangira ry’urugamba rwo kubohoza Uganda (Tarehe Sita), Museveni yavuze ko abibwira ko bahungabanya Uganda bibeshya.

Yagize ati “ Iyo nsomye raporo z’iperereza, numva ngiriye impuhwe Abanyafurika. Abo ari bose bumva bahungabanya Uganda, bashaka kwisenya ubwabo.”

Yongeyeho ko “ Ntitujya dutera abere, ariko iyo uri igicucu ugashaka guhungabanya Uganda, uzisenya ubwawe.”

Ibi arabivuga mu gihe hari abakozi ba MTN Uganda baherutse kwirukanwa harimo n’Umunyarwanda, Annie Tabula Bilenge birukanwe muri iki gihugu, bashinjwaga guhungabanya umutekano wa Uganda.

Nubwo aba bakozi bose bamaze kwirukanwa ku butaka bwa Uganda, ntibemera na gato ibyaha bashinjwa byo kugira uruhare mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’igihugu.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Vladmir Putin yohereje indege zuzuye abasirikare bo gufasha Maduro Amerika...

Perezida w’Uburusiya yongeye gukora mu jisho US,ubwo yoherezaga indege...
25 March 2019 Yasuwe: 5996 0

Bobi Wine yateze iminsi Perezida Museveni

Depite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine atangaza ko iminsi ya Yoweri...
25 March 2019 Yasuwe: 2653 0

Burundi: Umugabo yishe indaya bakoranaga imibonano mpuzabitsina nawe ahita...

Umugabo witwa Enock Nibimpa ukomoka muri Komini Mutumba, mu Ntara ya...
25 March 2019 Yasuwe: 3902 1

Majoro mu ngabo za Congo yishwe arashwe n’umurinzi we

Majoro Ngalabuka Joel waruhagarariye ingabo mu gisirikare cya Repubulika...
24 March 2019 Yasuwe: 4492 0

Abadepite babiri ba NRM barashinjwa gusambanira mu mwiherero warimo na...

Ibinyamakuru byo muri Uganda byacitse ururondogoro kubera inkuru iri...
24 March 2019 Yasuwe: 9192 1

Perezida Museveni akomeje gusura ibigo bya gisirikare bitandukanye muri...

Perezida wa Uganda,Yoweli Kaguta Museveni yongeye kugaragara ari kumwe...
24 March 2019 Yasuwe: 6555 1