skol
fortebet

Abongereza bahiye ubwoba kubera icyorezo cya Coronavirus bahagarika ibikorwa byose bihuriramo abantu benshi

Yanditswe: Wednesday 04, Mar 2020

Sponsored Ad

skol

Igihugu cy’Ubwongereza cyatangiye guteguza abaturage bacyo uko bakwirinda virusi ya Corona imaze kugaragaza umuvuduko udasanzwe mu gukwiragira hirya no hino.

Sponsored Ad

Abaturage babwiwe ko ibikorwa bihuriramo abantu benshi bishobora guhagarikwa, harimo n’imodoka zitwara abagenzi. Bamwe bavuga ko, ahubwo Leta yatinze guhagarika ingendo z’indege zijya cyangwa ziva mu Butariyani.

Ubutaliyani ni kimwe mu bihugu byo ku mugabane w’Uburayi bimaze kugaragaramo umubare munini w’abantu bamaze gupfa no kwandura virusi ya Corona.

Abaturage bavuze ko Leta isa nkishidikanya gufata icyemezo, mu gihe amasosiyete atwara abagenzi mu ndege yo avuga ko byaba byiza agabanije umubare w’ingendo yakoraga.

Kugeza ubu umubare wemejwe w’abamaze kwandura iyi virusi mu gihugu hose ni abantu 40. Ministiri w’Intebe w’Ubwongereza Boris Johnson yabwiye abaturage b’igihugu cye, ko virusi ya Corona iri mu bintu bigiye kwitabwaho cyane muri iyi minsi. Yashimangiye ko hari ingamba zafashwe, mu gihe iyi virusi yaba ikomeje gukwirakwira. Yagize ati “Turi mu mwanya mwiza wo gukora ibishoboka byose ngo tuyirwanye.”

Ubuyobozi bw’icyo gihugu buvuga ko mu gihe iyi virusi yaba ikajije umurego, abaganga n’abaforomo bagiye muzabukuru bagarurwa mu kazi mu rwego rwo gufasha kuyihashya burundu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa