Afurika y’ Epfo ibonye Perezida mushya

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 15 February 2018 Yasuwe: 2094

Cyril Ramaphosa amaze kwemezwa ko ari we Perezida wa Repubulika y’ Afurika y’ Epfo. Asimbuye Jacob Zuma waraye atangaje ko yeguye kuri uyu mwanya nyuma yo gushyirwaho igitutu ngo ave ku butegetsi.

Perezida mushya w’ Afurika y’ Epfo ni we mukandida rukumbi watanzwe. Amatora yakoze n’ inteko ishinga amategeko kuri uyu wa Kane tariki 15 Gashyantare 2018. Aya matora abaye nyuma y’ amasaha atageze kuri 24 Zuma yemeye kwegura ku mwanya wa Perezida.

Zuma yatangaje ko yeguye nyuma y’ uko ishyaka riri ku butegetsi ANC ryari ryamushyizeho igitutu ngo yegure cyangwa yeguzwe binyuze mu matora y’ abagize Inteko Ishinga Amategeko.

Perezida Zuma aregwa ibyaha bitandukanye bya ruswa ariko byose arabihakana akavuga ko nta kibi yakoze. Ejo hashize mbere y’ uko atangaza ko yeguye yabanje kuvuga ko atabona impamvu yo kumwirukana ku butegetsi shishi itabona ashimangira ko nta kibi yakoze.

Ishyaka ritavugarumwe n’ ubutegetsi bw’ Afurika y’ Epfo Economic Freedom Fighters ryatangaje ko ridashyigikiye uburyo uyu muperezida mushya wari uherutse gutorerwa kuyobora ANC yatowemo. Ku bwabo ngo bifuzaga ko habaho amatora rusange y’ abaturage bose aho kugira ngo hatore abagize inteko ishinga amategeko gusa.

Umusesenguzi wa politiki witwa Lebo Diseko yabwiye BBC ko Cyril Ramaphosa yari afite inzozi zo kuzaba Perezida wa Afurika y’ Epfo zo kuva 1994.

Uyu muperezida afite akazi katoroshye ko guhangana n’ ikibazo cy’ ubukungu dore ko muri Afurika y’ Epfo ibura ry’ akazi riri ku kigero cya 30% kandi rikaba rizamuka ku kigero cya 40% mu rubyiruko.

Cyril Ramaphosa

Cyril Ramaphosa na Jacob Zuma yasimbuye

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umubiligi yafunzwe azira kwica umukunzi we w’umunyarwandakazi wari...

Umubiligi w’imyaka 33 witwa Bénjamin J. yakatiwe igifungo cy’imyaka icumi...
15 January 2019 Yasuwe: 2128 1

Indege yari itwaye inyama yagonze inzu irashya abarenga 13 bahasiga ubuzima...

Indege y’imizigo ya Boeing 707 yibeshye ikibuga cy’indege muri Iran hafi...
14 January 2019 Yasuwe: 2825 0

Umuherwe wa mbere ku isi Jeff Bezos yashwanye n’umukunzi we aherutse...

Umuherwe wa mbere ku isi nyiri Amazon,Jeff Bezos yashwanye n’umukunzi we...
13 January 2019 Yasuwe: 1974 0

Abapolisi benshi ba RD Congo bategetswe kurinda inzu ya Martin...

Uruvunganzoka rw’abapolisi ba RDC rwategetswe kurinda amanywa na nijoro inzu...
13 January 2019 Yasuwe: 1941 0

Iturika rya Gas mu mujyi wa Paris ryakomerekeje benshi [AMAFOTO]

Polisi yo mu mujyi wa Paris yatangaje ko abantu 9 bakomerekeye bikomeye mu...
12 January 2019 Yasuwe: 1512 0

Uko isi yiriwe Taliki ya 11 Mutarama 2019:Martin Fayulu agiye kujuririra...

Martin Fayulu watsinzwe amatora muri Repubulika iharanira demokarasi ya...
11 January 2019 Yasuwe: 1446 1