Afurika y’ Epfo: Minisitiri ushinjwa gusagarira abagore mukabyiniro yeguye

Amakuru   Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 20 August 2017 Yasuwe: 481

Mduduzi Manana wari Minisitiri w’ Uburezi wungirije mu gihugu cya Afurika y’ Epfo yeguye ku mirimo ye nyuma yo gushinjwa gukubita abagore babiri bari kumwe mu kabyiniro.

Manana yeguye nyuma yo kwitaba urukiko mu cyumweru gishize ashinjwa icyaha cyo gukubita umugore.

Ikinyamakuru Afrikmag cyatangaje ko mbere y’ uko Muminisitiri akubita aba bagore babiri babanje gushyogoranya, byabereye mu mugi wa Johannesburg, umugi umugore wa Perezida Mugabe Grace Mugabe yakomerekejemo umukobwa Gabriella Engels amushinja gushotora abahungu be.

Ashinjwa gukubita uwo mugore ubwo bari bahuriye mu kabari bagatongana, kumvikana byananirana akamukubita.

Itangazo ryaturutse mu biro bya Perezida Jacob Zuma kuri uyu wa Gatandatu nibwo ryagaragaje ko Perezida yemeye ubwegure bwa Manana, anamushimira akazi yakoreye igihugu.

Manana akimara gushinjwa gukubita uwo mugore yavuze ko yabikoze yitabara kuko yari asagariwe, icyakora asaba imbabazi avuga ko bitari ngombwa kwihorera nka Minisitiri.

Ishyaka akomokamo rya ANC rikimenya icyaha ashinjwa, ryamwamaganiye kure, rivuga ko biteye isoni kubona Minisitiri akubita umugore. Nyuma yo kwegura iryo shyaka ryabishimye rinashimira Manana ku kazi yakoreye igihugu, nkuko BBC yabitangaje.

Icyaha Manana akekwaho cyateje impagarara muri Afurika y’Epfo baramwamagana, dore ko gukubita abagore atari ibya none muri icyo gihugu.

Polisi yo yatangaje ko Manana azaburanishwa nk’abandi bose, yahamwa n’ibyaha agahanwa.

Imibare itangwa na Leta ya Afurika y’ Epfo igaragaza ko buri masaha umunani umugore umwe apfa biturutse ku ihohoterwa yakorewe

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Perezida w’Uburusiya yahawe Imbwa nk’impano na Perezida mugenzi...

Perezida w’Uburusiya Vladimir Vladimirovich Putin yahawe ikibwana cy’imbwa...
13 October 2017 Yasuwe: 1454 0

Burundi:Bafashwe bagurisha ibice by’umubiri w’umwana bari bamaze...

Mu Burundi abagabo batanu bafashwe bari kugurisha ibice by’umubiri by’umwana...
11 October 2017 Yasuwe: 3131 0

Isoko rikomeye muri Kenya ryafashwe n’inkongi y’umuriro

Isoko rikomeye rya Gikomba ryo muri Kenya ricuruza imyenda ya chaguwa...
6 October 2017 Yasuwe: 1368 0

Perezida Trump agiye kunamira abishwe Las Vegas 58!!!

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump aragendera agace ka...
4 October 2017 Yasuwe: 454 0

Congo: Indege ya gisirikare yakoze impanuka irashya irakongoka

Indege ya gisirikare itwara imizigo yakoreye yakoze impanuka hashize...
1 October 2017 Yasuwe: 1231 0

Uganda :Minisitiri n’Abadepite 25 bahagaritswe ku kazi

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Rebecca Kadaga, kuri uyu wa...
28 September 2017 Yasuwe: 2428 0