skol
fortebet

Agakoresho gakoreshwa mu gupima byihuse Covid-19 kari gukwirakwizwa ku isi kuri 4,800 FRW

Yanditswe: Wednesday 30, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Mu gihe abamaze guhitanwa na Covid-19 ku isi barenze miliyoni, agakoresho gakoreshwa mu gupima byihuse Covid-19, kari gukwirakwizwa ku isi ku buryo budasanzwe.

Sponsored Ad

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump, yatangaje ko azatanga utungana na miliyoni 150 mu baturage be, naho Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima OMS, ryemera ko rizatanga utungana na miliyoni 120 mu bihugu bikennye, ariko bikishyura.

OMS yavuze ko ifitanye amasezerano n’ibyo bihugu. Mu kiganiro n’abanyamakuru ku buryo bw’ikoranabuhanga, Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, Umuyobozi Mukuru wa OMS yagize ati “Hari igice tuzabateramo inkunga, ariko dukeneye n’amafaranga agomba guturuka mu bihugu, kugira ngo turangize ibyo twiyemeje”.

Trump uri mu bihe bikomeye byo guhatanira kongera kuyobora Amerika, we yavuze ko utu dukoresho tuzagera no ku batishoboye. Yagize ati “Muri two, utungana na miliyoni 50 tuzafashishwa abatishoboye”.

Abarimu, inzu z’abasaza n’abakecuru, za kaminuza cyane cyane iz’Abirabura n’iz’Abahinde b’Abanyamerika, ni byo byiciro bizitabwaho kurusha ibindi.

Inzobere mu buzima zimaze iminsi ziharanira gukoresha uburyo bwihuse bwo gupima, bukaba ari uburyo bwizewe ku kigero cyo hejuru buhendutse, kandi igisubizo kikaboneka mu minota 15 gusa, mu gihe ubundi buryo bufata amasaha hafi 24.

Ubu buryo kandi ngo bwafasha cyane mu gihe hari agace kibasiwe cyane, bisaba gushyira mu kato abanduye ku buryo bwihuse. Butuma kandi abapimwa baba benshi, bigatuma hafatwa ingamba ku cyorezo bitewe n’ibisubizo byabonetse.

Aka gakoresho kamwe gahwanye n’amadolari atanu ya Amerika, ni ukuvuga asaga ibihumbi 4,800 by’amafaranga y’u Rwanda. Aya mafaranga ariko ngo ashobora kuzagabanuka mu gihe hakorwa udukoresho twinshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa