skol
fortebet

Al Shabaab yishe ingabo 6 z’Uburundi ziri muri Somalia mu butumwa bwa AMISOM

Yanditswe: Monday 29, Jul 2019

Sponsored Ad

Intagondwa zo mu mutwe wa Al Shabaab ziciye abasirikare batandatu bo mu ngabo z’uburundi ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Somalia [ AMISOM] mu gace ka Bal’ad kari ku birometero 30 uvuye mu murwa mukuru Mogadishu.

Sponsored Ad

Izi ntagondwa za Al Shabaab zateze imodoka y’I convoy yarimo aba basirikari bari bari gucunga umutekano [patrol] zirabarasa abagera kuri 6 bahita bapfa abandi barakomereka bikomeye.

Amakuru aravuga ko iki gitero cyabaye mu gitondo cyo kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize, cyahitanye abasirikare b’Abarundi 6 abagera kuri 3 barakomereka bikomeye mu gihe abandi 2 babuze.

Nyuma y’igihe izi ngabo zamaze zirasana na Al Shabaab, izi nyeshyamba zaje gusubira inyuma ariko zisiga zangije bimwe mu bikoresho by’izi ngabo z’Uburundi.

Umuvugizi w’ingabo z’Uburundi Col Floribert Biyereke yemeje amakuru y’iki gitero ndetse n’aba basirikare ko bapfuye gusa ntiyatangaje byinshi kuri cyo.

Ibitekerezo

  • Ariko se ubundi izi ngabo z’Abarundi n’Abaganda,zirakora iki muli Somalia?Bamazeyo imyaka myinshi ariko nta mahoro bahazanye kandi Ingabo zabo zipfa buri munsi.Usanga ahanini zarajyanyweyo no kwishakira amafaranga ya AU na UN.Kubera ko kuva na kera abantu bananiwe gukura intambara mu isi,ahubwo ziyongera buri munsi,igisubizo kizaba ikihe?IBIBAZO isi ifite,bizakemurwa n’Ubwami bw’imana gusa.Nukuvuga Ubutegetsi bw’Imana buzaza ku munsi wa nyuma,bugakuraho ubutegetsi bw’abantu nkuko Daniel 2:44 havuga.Niwo muti wonyine w’ibibazo isi ifite.Niyo mpamvu Yesu yasize asabye abakristu nyakuri gushaka ubwo bwami bw’Imana,ntibaheranwe no gushaka ibyisi gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa