skol
fortebet

Algeria yanenzwe na benshi mu batuye isi kubera iyicarubozo yakoreye abimukira[amafoto]

Yanditswe: Monday 25, Jun 2018

Sponsored Ad

Ibihugu byo hirya no hino ku isi byamaganye igihugu cya Algeria kubera iyicarubozo cyakoreye abimukira barenga ibihunbi 13 birimo kubata mu butayu bwa Sahara nta byokurya n’amazi gusa iki gihugu cyabihakanye.

Sponsored Ad

Mu mezi 14 ashize,igihugu cya Algeria cyataye mu butayu bwa Sahara abimukira basaga ibihumbi 13,000 ndetse benshi bishwe no kubura ibyo kurya n’amazi muri ubu butayu bufite ubushyuhe bwa 48oc.

Imiryango ishinzwe kwita ku mpunzi n’abimukira yanenze Algeria ndetse ivuga ko ibi bikorwa by’iyicarubozo ari amahano akomeye iki gihugu cyakoze.

Amashusho yacaracaye hirya no hino, yagaragaje ingabo z’iki gihugu zipakiye abimukira ndetse bivugwa ko zabagezaga mu Butayu zikabatamo bamwe bagahitamo kwiyahura aho kwicwa n’inzara n’inyota.

Muri aya mafoto y’aba bimukira Algeria yataye mu Butayu bwa Sahara hagaragayemo abana bato ndetse n’ababyeyi batwite aho aba bimukira biganjemo abo mu gihugu cya Niger.

Benshi mu batawe mu Butayu barapfuye nubwo igihugu cya Algeria kibihakana gusa bamwe mu batanze ubuhamya bavuze ko bajyanwaga gutabwa muri ubu butayu baraswa banakubitwa cyane.


Ibitekerezo

  • Umuti w’ibi byose ni umwe erega: mugume iwanyu!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa