skol
fortebet

Algeria yashyizeho perezida w’inzibacyuho utishimiwe n’abakuye ku butegetsi Bouteflika

Yanditswe: Tuesday 09, Apr 2019

Sponsored Ad

Uwari perezida wa sena, Abdelkader Bensalah, niwe wagizwe perezida w’inzibacyuho wa Algeria,asimbuye muzehe Abdelaziz Bouteflika uherutse kweguzwa n’abaturage nyuma y’imyaka 20 yari amaze ku butegetsi.

Sponsored Ad

Mu cyumweru gishize nibwo Abdelaziz Bouteflika yeguye ku mirimo ye nyuma y’igihe kinini cyari gishize arwanywa n’abigaragambywa batandukanye hirya no hino mu gihugu.

Bwana Bensalah agiye kuyobora Algeria mu gihe kingana n’iminsi 90, anafashe igihugu gutegura amatora ya perezida mushya.

Abanya Algeria bamaganye Bensalah bavuga ko Guverinoma itagombaga gukurikiza itegekonshinga ahubwo bagombaga kwishyiriraho umuyobozi w’inzibacyuho byatumye bamwe birara mu mihanda bafashe ibyapa byanditseho “Bensalah go”.

Bensalah akimara gutorwa yagize ati “Ni inshingano zikomeye itegekonshinga rinsaba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa