skol
fortebet

Alin yaraturitse ararira ubwo yabonaga ibaruwa yandikiwe n’umuhungu wamuhaye umutima akarokora ubuzima bwe mu mezi macye[AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 19, May 2019

Sponsored Ad

skol

Alin Gragossian w’imyak 31 y’amavuko yaratengurwaga ubwo yafunguraga ibaruwa yanditswe n’abo mu muryango y’umugore wari warigeze kumuha umutima akamurokorera ubuzima mu mezi macye yari ashize.

Sponsored Ad

Yagize ati: "Nahamagawe kuri telefone no ku bitaro bambwira ko umuryango w’uwari wampaye urugingo rw’umutima yari yanyoherereje ibaruwa. Umuforomo yambwiye ko ashobora kumfotorera iyo baruwa akayinyoherereza ako kanya mu buryo bwa interineti bwa email, ariko ndamubuza. Ntabwo nari niteguye kuyisoma".

Hashize iminsi nk’ibiri, ibaruwa yamugezeho. Alin avuga ko yaturitse akarira ubwo yasomaga ukuntu uwo mugore "w’imbaraga" ukiri muto yapfuye amurokorera ubuzima.

"Birumvikana ko nari nsanzwe nzi ko uwampaye urugingo yari umuntu, ariko gusoma ku rupapuro ibimwerekeyeho nk’umuntu byahise bimunyumvisha mu bitekerezo ako kanya".

"Buri nteruro nasomye yatumye nsesa urumeza. Twari dufite ibintu byinshi cyane duhuriyeho".

Iyo Alin yongeye kubitekerezaho agira ati: "Twari abagore babiri bakiri bato baryamye mu byumba by’indembe bitandukanye, dutegereje kureba upfa bwa mbere".

Yatangaje ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga avuga kuri iyo baruwa, asezeranya ko "azakoresha neza" uwo mutima mushya we, agira ati: "Ndagushimiye mbikuye ku ndiba ya ... y’umutima wacu".

Alin, ukomoka i Philadelphia muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ni umuganga wabyigiye akaba akora mu gice cy’ubuvuzi bw’ihutirwa, akaba ari inzobere mu kuvura indembe.

Yagize ati: "Mbere y’ibi, najyaga mpamagara ikigo gikora mu bijyanye no gutanga ingingo z’umubiri, umurwayi amaze gupfa, nkuko biri mu nshingano zanjye z’akazi. Ariko ubu ndabyumva neza imbaraga guhamagara kuri telefone bishobora kugira".

Mbere yaho Alin yari yarigeze kwandikira umuryango w’uwamuhaye urugingo, ariko nta buryo yari afite bwo kumenya niba barasomye iyo baruwa ye.

Muri Amerika, amakuru ajyanye n’uwafashishije urugingo undi muntu ahabwa gusa uwo yarufashishije iyo umuryango w’uwatanze urugingo ubisabye cyangwa ubyemeye.

Uburyo ibyo bikorwamo biratandukanye mu bice bitandukanye by’igihugu, ariko ibigo byo gutangiramo ingingo z’umubiri biba umuhuza hagati y’imiryango y’abafashishije ingingo n’abazihawe.

Umuryango ushinzwe ibyo gufashishanya ingingo z’umubiri, ari wo ugenzura uko bikorwa muri Amerika, ushishikariza abantu kudatangaza imyirondoro yabo mu butumwa bwose bandikirana na wo.

Mu gihe nta buryo na mba yari afite bwo kubandikira, Alin yafashe icyemezo cyo kwandika ku rubuga rwe bwite rwa interineti igisubizo ageneye uwamufashishije umutima.

Yanditse agira ati: "Nari mfite byinshi mpuriyeho nawe. Ntabwo kwari uguhurira mu itsinda rimwe ry’amaraso gusa".

"Birashoboka ko twari kuba twarabaye inshuti nziza. Ariko aho kugira ngo ibyo bibe, twahuye mu buryo budasanzwe bugoye gusobanura. Hari ku munsi wa nyuma w’ubuzima bwawe, hakaba ku munsi wa mbere w’ubuzima bwanjye. Ku munsi mubi cyane mu buzima bwawe, ku munsi mwiza cyane mu buzima bwanjye".

Alin avuga ko yubaha ibyifuzo by’umuryango w’uwamufashishije umutima byuko umwirondoro w’uwo muntu ugirwa ibanga, ndetse yakomeje kwigengesera ngo ntatangaze ibikubiye muri iyo baruwa.

Ariko yemeza ko yizeye ko umuryango w’uwamufashishije urugingo uzabona igisubizo cye, na wo ukumva ukuntu awushimira cyane.

Ibyo Alin yanditse ku rubuga rwa interineti byakoze ku mbamutima z’abandi, bituma batekereza ku isano iri hagati y’abatanga n’abahabwa ingingo z’umubiri.

Bamwe mu bafashishijwe ingingo z’umubiri bavuze ko bafitiye Alin "agashyari keza" k’ukuntu yashoboye kumenya amakuru y’abo mu muryango w’uwamuhaye urugingo.

Lynette Hazzard, w’i Nevada muri Amerika, azi uko bimera kubwirwa amakuru y’uwo wafashishije urugingo.

Umuhungu wa Lynette witwa Justen yapfuye afite imyaka 20 y’amavuko.

Yari amaze imyaka arwaye kandi yari yarigeze kubwira umuryango we ko yifuza kuzagira uwo afashisha urugingo.

Umutima wa Justen, igihaha n’impyiko ze byasanzwe bihura n’iby’abandi bantu bane ubwo yari amaze gupfa.

Lynette yandikiye buri muntu mu bo umuryango we wafashishije izo ngingo z’umuhungu we, akaba rero yakozwe ku mutima no gusoma ubutumwa bwa Alin bwo ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter bugaragaza "gushimira, urukundo no kuzirikana impano yahawe".

Lynette yagize ati: "Byamfashe igihe cy’amezi ngo nshobore kwandika ibaruwa kubera ko ntashoboraga kubona amagambo yo kwandika. Byari ibintu bikomeye gusobanura uwo umuhungu wanjye yari we, [nkabisobanura] mu ibaruwa ngufi".

"Nashakaga ko abantu bamenya ukuntu yari umugabo ukundana, witonda kandi ukomeye. Nashakaga ko bamenya ko yakundaga gufasha abandi cyane ku buryo yahisemo gutanga, ndetse na nyuma y’urupfu rwe".

Lynette avuga ko kumenya umuhungu we byafashije abandi gukomeza kumuzirikanaho.

"Numva ari nkaho akiriho, akaba abaho binyuze mu bandi. Nizeye ko buri wese wafashishijwe urugingo atazigera na rimwe abyirengagiza nkaho ari ibisanzwe".

SRC@BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa