skol
fortebet

Amafoto y’Ababyeyi bashyira abana mu mashashi kugira ngo babone uko babambutsa umugezi bagiye ku ishuri yaciye ibintu[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 26, Feb 2020

Sponsored Ad

skol

Hari ibice bimwe na bimwe ku isi ubuzima buba butoroshye kuko nta mihanda, nta biraro, nta buryo bafite bwo gutwara abantu n’ibintu, muribo iterambere baryumva mu makuru gusa.

Sponsored Ad

Mucyaro cy’ahitwa Huoi Ha muri Vietnam, abana baho bajya ku ishuri bahambiriwe mu mashashi kuko ntabundi buryo bwo kubageza ku ishuri buhari.

Aka gace batuyemo ntikagira imihanda, ntacyitwa imodoka bazi ndetse ntanubundi buryo bafite bwo kuborohereza urugendo.

Iyo ari mugihe cy’imvura baba bafite ibibazo bikomeye kuko inzira baba basanzwe bakoresha n’amaguru zose ziba zuzuye amazi zahindutse ibiyaga n’imigezi.

Iyo ari mugihe cy’imvura ababyeyi bakora uko bashoboye kugirango abana babo bajye ku ishuri, bafata ishashi nini idafite ahantu itobotse bagashyiramo umwana bakagenda bakuruye kugeza bambutse umugezi.

Gutwarwa mu masashi ni urugendo aba bana bakora buri munsi nubwo biba bitoroshye

Ubu buzima butoroshye aba banyeshuri babayemo byatumye abana benshi bo muri aka gace bata ishuri kuko udafite Se uzi koga uwo ntiyabona uko ajya ku ishuri.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa