skol
fortebet

Amafoto y’umugore wa Raila Odinga ari kwiba amatunda yateje abanya-Kenya ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga

Yanditswe: Friday 30, Aug 2019

Sponsored Ad

skol

Amakuru ava muri Kenya ari kuvuga ko Umugore wa Raila Odinga utavuga rumwe na Leta ya Kenya yafashwe amafoto n’amashusho ari guca amatunda y’umuturanyi we nta burenganzira yahawe.

Sponsored Ad

Mama Ida Odinga umugore wa Raila Odinga’ngo ubwo yari mu rugo iwe n’umukozi ,yabonye igiti cy’amatunda y’umuturanyi cyahishije maze asaba umwe mu bakozi be gusarura ayari yararenze uruzitiro rubatandukanya akajya mu rugo iwe . ngo abifashijwemo n’umukozi we barayaciye karahava , gusa ngo ubwo bibaga ayo matunda umuntu batamenye yabafashe amashusho maze ahita ayasakaza hanze ku mbuga nkoranyabaga

Abanya-Kenya bacitse ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga kuko ntibumva uburyo umuyobozi ukomeye muri Kenya umugore we yiba amatunda nkaho ayabuze iwe, bamwe bati “ni ugusebya igihugu” abandi bati “ni ibidanzwe gusa abenshi bavuga ko bidakwiye” .

Ida Odinga yavuzeko ari ikosa bakoze baca aya matunda gusa biba bigoye nk’abantu babaturanyi gusaba ko umwe aca amatunda atari aye ariko ngo ubundi ni ibintu byari bisanzwe kuri we ariko ntibibuza abanyakenya kuvuga ko abakire bo muri icyo gihugu ari abakungu jumba ku rwego ruri hejuru

Ibitekerezo

  • Ariko mana politique ni Dayimoni nka zmwe ba bishop bajya bavuga kweli, none iminofiriya niyo yatuma yitwa igisambo?

    Ariko abanyamakuru bamwe muradutangaza. Imbuto zose zitwa amatunda? Utanashishoze wabona ko ku ifoto mutweretse, imbuto zisoromwa ari iz’umutini. None se umutini ni amatunda? Cyangwa nyine yasoromye amatunda mubuze ifoto yibyo yasoromaga mushyiraho izumutini! Cyaba ari ikinyoma mu makuru.

    Ariko uyu munyamakuru wavuze ngo: "Abakire bo muri icyo gihugu ni abakungu jumba kurwego rwo hejuru" yashatse kuvuga iki? Banyamakuru mujye mureka gukoresha imvugo mutazi cg se mubanze musobanuze igisobanuro cy’iyo mugiye gukoresha kugira ngo mutazavuga ikintu kitari icyo mwatekerezaga kuvuga!
    Umukungu jumba: Ni wamuntu ufite ubukire bushingiye kubyo yiyezereza mumasambu ye! Ni wawundi uzasanga afite ibitoki, ibijumba, imyumbati, amateke yoroye ihene, inka...mbese ntakintu ajya ahaha iwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa