skol
fortebet

Amafoto y’umuhungu wa Perezida wa Zimbabwe yifotoje yisasiye amafaranga yaciye ibintu hose[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 29, Jun 2018

Sponsored Ad

skol

Umuhungu wa Emmerson Mnangagwa yifotoje yisasiye amafaranga andi ayafashe mu ntoki, yatangaje ko kuba ise yarabaye Perezida wa Zimbabwe ubuzima kuri we bumaze guhinduka kandi ko ashobora no kuba Minisitiri ukomeye muri iki gihugu.

Sponsored Ad


Tariki 22 Ugushyingo 2017,nyuma yo kwegura kwa Robert Mugabe wari umaze imyaka myinshi ayobora iki gihugu, nibwo byatangajwe y’uko uwahoze ari Vice-Perezida we, Emmerson wari mu buhingiro agomba kuyobora inzibacyuho.

Umuhungu we yashyize amafoto ku mbuga nkoranyambaga anashyiraho ubutumwa avuga ko agiye kuba umuherwe muri iki gihugu akanahabwa umwanya muri Guverinoma.

Michel Sean imfura ya Emmerson Dambudzo Mnangagwa wavutse tariki 15 Nzeri 1942, akavukira muri Zimbabwe, yatangaje ko ubu hari impinduka mu buzima bwe.

Mnangagwa wavukiye muri Zimbabwe ariko akaza guhungira muri Zambia n’umuryango we yasimbuye kuri uyu mwanya Robert Gabriel Mugabe w’imyaka 93 y’amavuko. Uyu mugabo mu 1965 yakatiwe igihano cy’urupfu azira gutega igisasu gari ya moshi mu gace kitwa Masvingo ariko kubera y’uko yari umwana igihano cyivanwaho.

Kuva muri 2013, Emmerson Mnangagwa yari Minisitiri w’Ubutabera n’ibikorwa by’Inteko Ishinga amategeko, ariko muri 2014, Perezida Mugabe yamugize Visi Perezida.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa