skol
fortebet

Amafoto yaciye Ibintu:Bobi Wine yasubukuye ibikorwa byo kwiyamamaza,agaruka mu isura nshya yambaye imyenda idatoborwa n’amasasu[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 03, Dec 2020

Sponsored Ad

skol

Nyuma y’iminsi ahangana n’inzego z’umutekano ndetse akanafata umwanzuro wo gusubika ibikorwa bye byo kwiyamamaza, Bobi Wine yabisubukuye mu isura nshya, aho yagaragaye yambaye nk’umusirikare ugiye ku rugamba.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatatu Bobi Wine ntiyiyamamaje ahubwo yahuye na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, ayigaragariza imbogamizi yahuye nazo zirimo ko igisirikare cyagiye gifunga umuhanda yagombaga kunyuramo bikitwa ko uri gukorwa, maze yanyura indi nzira ugahita ufungurwa.

Yeretse komisiyo y’amatora, amafoto y’abapolisi bari kwica, gukubita, gutera imyuka iryana mu maso abamushyigikiye. Yerekanye kandi uburyo abasirikare barashe imodoka ye, bakayipfumura amapine ndetse bakanarasa isasu mu kirahure cy’aho shoferi yicara ku buryo ubu ngo uwo mushoferi we yahungabanye.

Yerekanye kandi andi mafoto menshi arimo agaragaza imirambo y’abantu bapfuye bishwe n’abashinzwe umutekano, amugaragaza yaraye hanze ya hotel ubwo polisi yamwangiraga kwinjira muri hotel yagombaga gucumbikamo, amugaragaza imodoka ye yatewemo imyuka iryana mu maso ayirimo imbere ku buryo yagowe no guhumeka.

Yahise avuga ko agiye gusubukura ibikorwa bye byo kwiyamamariza kuyobora Uganda, asaba ko abashinzwe umutekano bareka kwivanga muri aya matora.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, yashyize ku rukuta rwa Twitter rwe amafoto amugaragaza yambaye nk’umusirikare ugiye ku rugamba, ayaherekesha amagambo avuga ko nubwo yanyura mu gicucucucu cy’urupfu adateze kugira ubwoba.

Kuri ayo mafoto, uyu mugabo yari yambaye igisarubeti cy’umutuku, ingofero itukura n’inkweto zimeze nk’iz’abasirikare. Yari yambaye kandi agakote kameze nk’akadatoborwa n’amasasu.

Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bavuze ko bibabaje kubona umukandida uhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu ageze aho yambara nk’umusirikare mu kwirinda ko ubuzima bwe bwahungabanywa n’abashinzwe umutekano.

Bobi Wine yakunze kuvuga ko hari abantu benshi baguye mu bikorwa bye byo kwiyamamaza n’abandi bakomeretse bagerageza kumwitangira.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa