skol
fortebet

Amagambo akakaye Bobi Wine yavuze yatumye abacamanza bagwa mu kantu

Yanditswe: Thursday 02, May 2019

Sponsored Ad

skol

Ubwo yitabaga urukiko ku wa mbere tariki ya 29 Mata 2019, Depite Ssentamu Robert Kyagulanyi wamenyekanye cyane nka Bobi Wine ku izina ry’ubuhanzi, yatangaje abantu nyuma yuko ahawe umwanya wo kugira icyo avuga akavuga ko atari we uri mu rubanza ko ahubwo ari urukiko ubwarwo ruri mu rubanza.

Sponsored Ad

Uyu mudepute wa Kyadondo y’Uburasirazuba, yaraye agejejwe imbere y’urukiko rwa ‘Buganda Road’ ruherereye mu murwa mukuru wa Uganda, Kampala, ashinjwa kudakurikiza ‘Status’ imugenga, icyaha bivugwa ko yakoze mu kwezi kwa 7 k’umwaka washize wa 2018.

Kimwe n’umuvandimwe we Fred Nyanzi Ssentamu, uwitwa David Lule, Edward Sebufu n’abandi, bashinjwa kuba barasuzuguye amategeko bagategura imyigaragambyo mu buryo bunyuranije n’ingingo ya 116 mu gitabo cy’amategeko ahana.

Kuri ubu Bobi Wine afungiye by’agateganyo muri Gereza ya Luzira kugeza ku wa kane taliki ya 2 z’ukwezi kwa 5 twinjiyemo aho azasubira mu rukiko kuburana ku byo aregwa.

Ahawe umwanya ngo agire icyo yabwira urukiko mbere yo gukomeza afunzwe, Bobi Wine nibwo yumije abantu agira ati “Murakoze kuri aka kanya mumpaye, mfite icyizere ko atari njye uri mu rubanza, ni urukiko ubwarwo ruri mu rubanza, nta cyaha na kimwe nakoze, ndi hano gusa kuko ntemeranywa na Politique iyoboye igihugu, by’umwihariko Perezida Museveni.”

Bobi wine yongeyeho ko roho ye yizeye ko atari mu rukiko kubwo kwiba ibya rubanda cyangwa kwica umuntu, ahubwo yishimiye kuba ari mu rukiko kubwo kurwanirira rubanda, Perezida w’urukiko na buri munyagihugu wese.

Uyu munyamuziki winjiye muri Politique, yavuze ko azakomeza kurwanya imisoro ibogamye no kurwanirira ubutabera kuri bose, niba ari kubabazwa kubera byo, nta pfunwe afite bigomba kuba, kuko ayo mateka ngo azamucungura.

Hari abandi bareganwa na Bobi Wine bo bakomeje kuba mu buhungiro kuva taliki ya 11 z’ukwa 7 k’umwaka ushize mu mihanda ya Kampala, bashinjwa gusuzugura ingingo za 5 ni iya 10 z’amategeko agenga umudendezo wa rubanda, bategura inama rusange y’abaturage batabimenyesheje ubuyobozi ubwo aribwo bwose, batanujuje ibisabwa cyangwa ngo banakorane na Police ngo yemeze ko abayitabiriye bose nta ntwaro bitwaje.

Perezida Museveni uyu muhanzi ashinja kuba inyuma y’ibimukorerwa byose, aherutse kubwira abahanzi batandukanye bo muri Uganda gutandukanya umuziki na Politiki kuko ngo ntaho bihuriye.

Gusa nubwo Museveni yavuze ibi, na we mu bikorwa bye by’ubukangurambaga yagiye agaragara akoresha umuziki n’abanyamuziki banyuranye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa