skol
fortebet

Amashusho yafashwe n’Icyogajuru yagaragaje ko Koreya ya Ruguru iri kuvugurura aho isuzumira ibitwaro bya kirimbuzi[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 06, Mar 2019

Sponsored Ad

skol

Kugeza ubu nubwo Kim Jong-un aheruka guhura na Perezida Donald Trump mu minsi ishize I Hanoi muri Vietnam hari amashusho yafashwe agaraza ko koreya ya ruguru yaba iri kuvugurura aho isuzumira ibitwaro bya kirimbuzi.

Sponsored Ad

Ibyogajuru biragaragaza amashusho atuma bikekwa ko Korea ya ruguru iri kuvugurura ahantu ho kurasira ibitwaro bya kirimbuzi yari yaremeye ko igiye gusenya.

Ahantu aya mashusho yafashwe n’ibyogajuru agaragaza ko hari kuvugururwa hahoze hageragerezwa ibyo kohereza ibyogajuru mu kirere na za moteri nini.

Associated Press ivuga ko aho hantu bikekwa ko hari gutunganywa kugira ngo hajye hageragerezwa kohereza ibisasu kirimbuzi biraswa kure

Mu biganiro biheruka guhuza aba bagabo bombi i Hanoi ntibumvikanye ku kifuzo cya US ko Korea yareka imigambi yayo y’intwaro kirimbuzi.

Agace ka Sohae ni ahantu Korea yifashisha mu kohereza ibyogajuru mu isanzure kuva 2012, hanageragerezwa moteri zafasha kohereza za misile zigera kure cyane ariko nta misile iraswa kure irahageragerezwa, ubu Amerika ikaba ibifata nk’ubushotoranyi.

Ibitekerezo

  • Kuba ibihugu 9 byose bikomeje kwirundaho atomic bombs,nta handi bijyana uretse ku ntambara ya 3 y’isi yatuma isi yose ishira.Muribuka ibitwaro president PUTIN aherutse kwereka isi yose.Harimo Missile yitwa RS-28 Sarmat,imwe yonyine gusa ishobora gutwika igihugu kingana na France mu kanya gato cyane.Amerika yise iyo missile "Satan 2" kubera kuyitinya.Imana tugira nuko Imana irimo gucungira hafi abakora ibi bitwaro.Ntabwo imana yakemera ko abantu barimbura isi yiremeye.Ahubwo nkuko Zaburi 46:9 havuga,imana izatwika intwaro zo mu isi,ikureho intambara zose.Kuri uwo munsi kandi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abantu bayumvira gusa.Bisome muli Imigani 2:21,22.Nta gushidikanya ko byegereje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa