skol
fortebet

Amatora ya Perezida wa Repubulika muri RDC yasubitswe biteza imvururu zaguyemo benshi

Yanditswe: Thursday 20, Dec 2018

Sponsored Ad

Amatora yo gushaka usimbura Joseph Kabila ku mwanya w’umukuru w’igihugu wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yari ateganyijwe ku cyumweru tariki 23 Ukuboza yasubitswe ndetse yimurirwa igihe kitazwi kubera impamvu z’ibikoresho by’amatora byahiye.

Sponsored Ad

Umukandida Théodore Ngoy Ilunga Wa Senga yatangaje ko uhagarariye akanama gashinzwe amatora muri RDC,CENI yababwiye ko amatora yo ku Cyumweru yasubitswe kubera ibikoresho byagombaga kwifashishwa muri aya matora byahiriye mu mujyi wa Kinshasa mu minsi ishize.

Inyubako yarimo ibikoresho by’itora yafashwe n’inkongi y’umuriro i Kinshasa, ibikoresho n’imashini z’ikoranabuhanga zisaga 8000 zirashya mu minsi ishize,aho bivugwa ko CENI yavuze ko itashobora kuyobora aya matora ku Cyumweru

Izindi mpamvu zavuzwe zateye guhagarikwa kw’aya matora yari ategerejwe na benshi ni icyorezo cya Ebola kiri kuvugwa muri Kongo ndetse n’ubwicanyi bushingiye ku moko buri kuvugwa muri iki gihugu.

Nyuma y’isubikwa ry’aya matora,abatavuga rumwe na Leta bakoze imyigaragambyo ikomeye yaguyemo abantu benshi nkuko Reuters ibitangaza.

Nubwo haburaga iminsi itatu ngo amatora abe, amalisiti y’itora ntiyari yakamanitswe ndetse hari n’ibikoresho bimwe bitari byakagera mu gihugu.

Aya matora yagombaga kuba mu mpera za 2016 ariko agenda aterwa ipine ku buryo benshi bakomeje kwibaza igihe azabera bikabayobera.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa