skol
fortebet

Amayobera ku cyateye abana 11 bavukiye mu bitaro bikuru bizwi nka Kenyatta National Hospital gupfira rimwe

Yanditswe: Saturday 13, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Mu cyumweru gishize abana 11 bavukiye mu bitaro bikuru byo muri Kenya bizwi nka ‘Kenyatta National Hospital’ barapfa.

Sponsored Ad

Harakekwa ko aba bana bishwe na bacterie yitwa ‘Klebsiella’ idakunze gupfa gushoborwa n’ imiti. Icyatumye iki kibazo kiyongera ubukana n’ ibira ry’ ibikoresho byo kwita kuri aba bana nk’ uko byatangajwe.

Umwe mubaganga bo muri ibi bitaro wahisemo ko umwirondoro we udatangazwa yavuze ko abo bana bishwe na ‘Klebsiella’ bitewe n’ uko aho abana bavukira hatameze neza.

Abaforomo bo muri ibi bitaro bavuga ko ibikoresho byo muri ibi bitaro bitujuje ubuziranenge biri mu byatumye ubuzima bw’ aba bana bujya mu kaga kurushaho kuko igihe abana bari bananiwe konka abaganga bakoresheje udutibe tunyuza mu mazuru ibitunga umwana utwo dutibe twaga kurekura ibitonyaga.

Ubuyobozi bw’ ibi bitaro ntacyo bitangaza kuri iki kibazo.

‘Klebsiella’ ni bacterie isanzwe iba mu bidukikije ariko ubushakashatsi bwagaragaje ko ishobora gutera umusonga.

Sam Kariuki, Dogiteri mu ishami rya microbiology yavuze ko bacterie ‘Klebsiella’ yo mu bitaro idashobora kuvurwa n’ imiti ibonetse yose kuko kubera guhura n’ izindi bacterie nyinshi iba yarubatse ubudahagarwa.

Umwana uvukiye mu bitaro birimo ‘Klebsiella’ ikamwanduza ntabwo apfa gukira, nk’ uko yaba ari ahandi hantu hatari mu bitaro.

Umunyamakuru yagiye muri ibi bitaro asoma impapuro zabo asanga 48% by’ abana bapfira muri ibi bitaro bakivuga ntibatangirwa raporo ku buyobozi.

Ibi ngo bishimangira ibyavuye mu bushakashatsi bwa Dr David Gathara wo mu kigo cy’ ubushakashatsi cya Kenya, Kenya Medical Research Institute bwagaragaje ko muri Kenya abana bapfa bavuka ari 39/1000 nyamara Leta ya Kenya imibare yayo yerekana ko abana bapfa bakivuka ari 22 ku 1000.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa