skol
startimes

Amerika batangiye gukora Pasiporo y’ikoranabuhanga igaragaza ko umuntu yakingiwe ndetse akaba yaranipimishije COVID-19

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 12 February 2021 Yasuwe: 3763

Mu gihe kiri imbere, gukora ingendo mpuzamahanga bishobora kutazaba bigikeneye Pasiporo zisanzwe zimenyerewe kuko izikoranywe ikoranabuhanga zigiye kwifashishwa mu rugamba rwo guhangana n’ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19.


Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) hagiye gutangizwa umushinga wo gukora Pasiporo y’ikoranabuhanga ibitse amakuru y’uko umuntu yakingiwe ndetse akaba yanipimishije COVID-19 mbere yo gufata urugendo mu mahanga.

Muri iyi minsi, amwe mu magambo yagiye akoreshwa cyane n’abayobozi batandukanye ku Isi ndetse n’abakora mu rwego rw’ubukerarugendo ni Pasiporo ihujwe n’urukingo bavuga ko izafasha mu koroshya imikorere isaba guhuza serivisi mpuzamahanga.

Iyo Pasiporo iri mu byemezo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Joe Biden, yasabye ko bishyirwa mu bikorwa byihuse ku buryo zaba zatangiye gutangwa mu gihe cya vuba.

Nk’uko byatangajwe na The New York Times, Perezida wa USA yasabye inzego bireba kwihutisha uwo mushinga nka bumwe mu buryo bwo guhangana n’icyorezo mu Gihugu no ku Isi yose.

Yasabye inzego za Leta kugenzura uburyo amakuru y’urukingo rwa COVID-19 yahuzwa n’ay’izindi nkingo zitegekwa abajya mu mahanga, hagakorwa Pasiporo ihuza ayo makuru yose kimwe n’indi myirondoro ikenerwa mu biro by’abinjira n’abasohoka bya buri gihugu.

Gusa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika si zo gusa zifite umushinga usa n’uwo, kuko mu cyumweru gishize na Danemark yatangaje ko mu mezi atatu cyangwa ane ari imbere hazatangizwa Pasiporo y’ikoranabuhanga izifashishwa mu guhangana na COVID-19.

Si za Leta gusa zirimo gusaba ko uwo mushinga wakwihutishwa kuko n’ibigo by’ubukerarugendo ku Isi bibona iyo Pasiporo nk’impinduka izagira uruhare rukomeye mu gufasha urw’urwego rw’ubukerarugendo kongera kwiyubaka.

Ibigo bikora ubwikorezi bwo mu kirere na byo bisanga uwo mushinga ari inyamibwa mu gukumira ubwandu bushobora gukwizwa n’abakora ingendo mpuzamahanga.

Imbogamizi ihari kugeza ubu ngo ni iyo gukora application izemerwa ku Isi yose, akaba ari yo izajya yifashishwa mu gusoma amakuru ari kuri iyo Pasiporo arimo ubuzima bwite bwa nyirayo.

Bivugwa ko mu gihe kizaza, ubwo iyo Pasiporo izaba imaze gushinga imizi no guhuzwa n’imikorere ya Guverinoma zitandukanye, hari ibikorwa bimwe na bimwe bihuza abantu benshi abatarayifata bizagora kwitabira.

Mu gihe ubu Inzego z’ubuzima zisaba icyemezo ko wipimishije COVID-19, birashoboka ko mu gihe kiri imbere bizaba bitagikenewe kuko amakuru y’umugenzi yose yizewe azaba ari kuri Pasiporo ye.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Uyu mugabo yavutse adafite amaguru n’amaboko ariko ubu ni umuherwe-Ese...

Umugabo witwa Nick Vujicic yatunguranye ubwo yavukaga abantu bagasanga nta...
8 March 2021 Yasuwe: 5519 0

Ibiteye amatsiko wamenya ku munsi mpuzamahanga wahariwe umugore

Umunsi mpuzamahanga w’umugore ku Isi wizihizwa buri tariki ya 8 Werurwe buri...
8 March 2021 Yasuwe: 3061 0

Perezida Ndayishimiye yakuriye inzira ku murima abagore yise ko bacuruza...

Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yatangaje ko...
7 March 2021 Yasuwe: 4850 0

Injangwe yatumye indege yavaga muri Sudani igwa bitunguranye

Indege yari ivuye I Khartoum muri Sudani yerekeza muri Qatar iherutse...
7 March 2021 Yasuwe: 3718 0

Inzuki zataye muri yombi abajura bari bibye Televiziyo

Mu gace ka Sofia mu Karere ka Busia muri Uganda, inzuki zakoze agashya ubwo...
5 March 2021 Yasuwe: 4937 0

Umugabo yatunguye benshi ubwo yaryamaga hasi ku muferege akabera ikiraro...

Umugabo yatunguye benshi ubwo yaryamaga hasi ku muferege ucamo amazi maze...
5 March 2021 Yasuwe: 5445 0