skol
fortebet

Amerika: FBI yemeje ko iri mu iperereza ku kibazo cya Trump n’ u Burusiya buvugwaho kwivaganga mu matora

Yanditswe: Tuesday 21, Mar 2017

Sponsored Ad

James Comey, umuyobozi wa FBI
Umuyobozi w’ ibiro bya Leta zunze ubumwe z’ Amerika bishinzwe ubutasi n’ iperereza FBI, ku nshuro ya Mbere yemeje ko FBI irimo gukora iperereza ku bivugwa ko igihugu cy’ u Burusiya cyivanze mu matora y’ umukuru wa Leta zunze ubumwe yabaye muri 2016.
Ku rundi ruhande uwo muyobozi James Comey avuga ko FBI nta gihamya yabonye mu bimaze iminsi bivugwa na Perezida w’ icyo gihugu Donald Trump ko uruhande rwa Barack Obama rwamwumvirizaga kuri telefone.
Ibinyamakuru (...)

Ibinyamakuru birimo BBC, Reuters na International Business Times byanditse ko ibyo Comey yabwiye komisiyo y’ inteko ishinzwe ubutasi.

Iyo komisiyo irimo kugenzura ibivugwa ko u Burusiya bwivanze mu matora bukajya muri ‘Emails’ z’ abademukarate bugatangaza amakuru mabi. Ibyo birego u Burusiya burabihaka.

Comey yemeje ko FBI irimo guperereza ku ruhare u Burusiya bwaba bwaragize mu itorwa rya Perezida Trump n’ isano ryari hagati ya Perezida Trump n’ u Burusiya mu gihe cyo kwiyamamaza. FBI yari yaririnze kugira icyo itangaza kuri icyo kirego.

Comey avuga ko iperereza ari ikintu umuntu ataha ingengabihe ngo avuge ngo igihe runaka rizaba ryarangiye. Ibyo yabivuze ashaka kugaragaza ko FBI itaramenya igihe iyo perereza rizarangirira.

Sean Spicer, ushinzwe itangazamakuru mu biro bya Perezida Trump yavuze ibyo FBI irimo gukoraho iperereza bitabaye. Ati “ushobora gukomeza ushaka ikintu, ariko gukomeza ushaka ikintu kitariho ntacyo bitwaye”

Perezida Trump akimara gutorwa byagaragaye ko we n’ u Burusiya buyobowe na Vladimir Putin bafitanye umubano mwiza mu gihe umubano wa Obama n’ u Burusiya utari nta makemwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa