skol
fortebet

Amerika: Ibitaro Ibihumbi 5 byateye umugongo ubwishingizi bw’ ubuvuzi bwa Trump

Yanditswe: Thursday 09, Mar 2017

Sponsored Ad

Paul Ryan, umuyobozi w’ umurepubulikani ushyigikiye ’American Heath care’
Ibitaro ibihumbi bitanu byo muri Leta zunze ubumwe z’ Amerika byagaragaje ukudashyigikira gahunda y’ ubwishingizi mu buvuzi iri mu mishanga y’ ibyo Donald Trump azakora bivuga ko ubwo bwishingizi bwa Trump buzaba ari ubwabifite bityo ko bantahonikora ntacyo buzabamarira.
Imwe mu mpinduka Perezida Trump yakoze ni ugukuraho ubwishingizi mu buvuzi bwari byarashyizweho n’ uwari Perezida w’ icyo gihugu Barack Obama. Ubwingizi (...)

Sponsored Ad

Paul Ryan, umuyobozi w’ umurepubulikani ushyigikiye ’American Heath care’

Ibitaro ibihumbi bitanu byo muri Leta zunze ubumwe z’ Amerika byagaragaje ukudashyigikira gahunda y’ ubwishingizi mu buvuzi iri mu mishanga y’ ibyo Donald Trump azakora bivuga ko ubwo bwishingizi bwa Trump buzaba ari ubwabifite bityo ko bantahonikora ntacyo buzabamarira.

Imwe mu mpinduka Perezida Trump yakoze ni ugukuraho ubwishingizi mu buvuzi bwari byarashyizweho n’ uwari Perezida w’ icyo gihugu Barack Obama. Ubwingizi bwa Obama bwitwaga ‘Obama care act’ naho ubwo Trump ateganya kubusimbuza bwitwa ’American Health care act’

‘American Health Care act’nibwo ishyirahamwe ry’ ibitaro byo muri Amerika ’American Hosptals Association (AHA) ryateye umugongo rivuga ko buzabangamira abatishoboye.

Rick Pollack uyobora iryo shyirahamwe AHA rigizwe n’ ibitaro ibihumbi bitanu yavuze ko ubwo bwishingizi bwa Trump buzagira ingaruka ku batishoboye kuko umubare w’ abatishoboye bagerwagaho n’ ubwishingizi bw’ ubuvuzi uzagabanyuka.

Yagize ati “Ingaruka zizabaho ni uko abatishoboye bacu abenshi batagerwaho n’ ubuvuzi”

Ibi byatangaje mu gihe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Werurwe 2017 ari Perezida Donald Trump wahuye n’ abagize inteko ishinga amategeko abagezaho umushinga w’ itegeko rishyiraho ubwo bwishingizi bushya.

Perezida Trump anenga Obama care act kuba yaratangagwaho amafaranga menshi nyamara itanga ireme ry’ ubuvuzi riri hasi.

Abadashyigikiye American Health care biganjemo abademukarate n’ abarepubulikani b’ akazuyaze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa