skol
fortebet

Amerika yafatiye ibihano abayobozi ba Turkia kubera kugaba ibitero mu majyaruguru ya Syria

Yanditswe: Tuesday 15, Oct 2019

Sponsored Ad

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zafatiye ibihano minisiteri ebyiri zo muri leta ya Turukiya n’abategetsi batatu bakomeye bo muri leta kubera ibitero bya gisirikare mu majyaruguru ya Syria.

Sponsored Ad

Perezida Donald Trump yanahamagaye kuri telefone mugenzi we Recep Tayyip Erdogan wa Turukiya amusaba ko habaho agahenge ako kanya, nkuko Visi-Perezida w’Amerika Mike Pence abivuga.

Bwana Pence yavuze ko azerekeza muri ako karere "mu gihe cya vuba gishoboka".

Aganira n’abanyamakuru i Washington DC ejo ku wa mbere nimugoroba, Steven Mnuchin, umunyamabanga w’ibiro by’imari by’Amerika, yavuze ko ibyo bihano "bikaze cyane".

Yongeyeho ko bizagira ingaruka zikomeye ku bukungu bwa Turukiya.

Itangazo ibiro by’imari by’Amerika byasohoye rivuga ko ibyo bihano byafatiwe minisiteri y’ingabo na minisiteri y’ibijyanye n’ingufu ndetse na minisitiri w’ingabo, uw’ingufu n’uw’ubutegetsi bw’igihugu.

Ryongeyeho riti: "Ibikorwa bya leta ya Turukiya biri gushyira mu kaga abaturage b’inzirakarengane, ndetse bikanateza umutekano mucye mu karere, harimo no gushyira mu kaga ibikorwa byo gutsinda umutwe wa ISIS [wiyita leta ya kisilamu, uzwi nanone nka IS]".

Mbere yaho, igisirikare cya Syria cyerekeje mu turere two mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’icyo gihugu.

Ibi bishobora gutuma urugamba rwambikana hagati yabo n’abarwanyi bashyigikiwe na Turukiya.

Kohereza ingabo muri ako karere kwa leta ya Syria kwaje gukurikira amasezerano yagiranye n’abarwanyi bayobowe n’aba-Kurdes - aba nabo kugeza mu cyumweru gishize bakaba bari inshuti z’Amerika.

Turukiya ivuga ko ibitero byayo muri Syria - byatangiye ku wa gatatu ushize - bigamije gutsinsura abarwanyi b’aba-Kurdes bakava mu karere k’umupaka ihana na Syria, igashyiraho icyo yita "akarere gatekanye".

Yifashishije ako "karere gatekanye" k’intera igera hafi kuri kilometero 30 kerekeza imbere muri Syria, Turukiya ivuga ko ishaka gusubiza mu byabo impunzi z’Abanya-Syria bagera kuri miliyoni ebyiri ubu bari ku butaka bwayo.

Benshi muri izo mpunzi ntabwo ari abo mu bwoko bw’aba-Kurdes, ndetse abanenga Turukiya bavuga ko ibyo bishobora gutuma habaho itsembabwoko rw’abaturage b’aba-Kurdes bahatuye.

Abarwanyi bayobowe n’aba-Kurdes bafashije bikomeye Amerika mu rugamba rwo guhashya umutwe wa IS muri Syria.

Bavuga ko kuba Amerika yarakuye ingabo zayo muri ako karere - byabanjirije ibitero bya Turukiya - ari "ukubagambanira no kubatererana".

Hari abavuga ko byahaye "uruhushya" Turukiya rwo kugaba ibyo bitero muri Syria.

Turukiya ifata umutwe munini kurusha iyindi mu yigize abarwanyi b’aba-Kurdes nk’uw’iterabwoba.

Ejo ku wa mbere kandi, ibihugu bigize umuryango w’ubumwe bw’Uburayi (EU) byiyemeje guhagarika ubucuruzi bw’intwaro byohereza muri Turukiya, ariko ntibyavuga ko EU ikomanyirije Turukiya mu byo kugura intwaro.

Inkuru ya BBC

Ibitekerezo

  • Isi yugarijwe n’ibibazo bikomeye cyane kandi biteye ubwoba: IRAN,North Korea nuclear proliferation,South China Sea militarisation,Crimea annexation,Ukraine Civil war,Syria war,etc…Ikindi kibazo giteye ubwoba cyane,ni New Arms Race (Irushanwa mu gucura intwaro zikomeye) .Muribuka ibitwaro biteye ubwoba Russia na China baherutse kwereka isi yose ibindi bihugu bidafite (Hypersonic Missiles).Senior Geostrategists and Military Generals bahamya ko nta kabuza ibi byose bitujyana ku ntambara ya 3 y’isi,ubwo noneho bazarwanisha atomic bombs isi yose igashira.Icyo batazi nuko Bible ivuga ko Imana irimo kubacungira hafi.Ntabwo yakwemera ko batwika isi yiremeye.Nkuko bible ivuga,Imana izabatanga itwike biriya bitwaro,ikure intambara mu isi hose,ibanje gukura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza, harimo n’abarwana.Ibyo bizaba ku munsi bible yita armageddon ushobora kuba utari kure,iyo urebye ubushyamirane bw’ibihugu bifite atomic bombs muli iki gihe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa