skol
fortebet

Amerika yafatiye ibihano minisitiri w’umutekano muri Zimbabwe

Yanditswe: Saturday 26, Oct 2019

Sponsored Ad

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zafatiye ibihano Minisitiri wa Zimbabwe w’umutekano mu gihugu imushinja ko yagize uruhare rukomeye mu guhonyora uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Sponsored Ad

Bijyanye n’ibyo bihano, Owen Ncube ntazemererwa kwinjira muri Amerika kubera gihamya ihari ko yagize uruhare "mu ihonyora rikabije ry’uburenganzira bwa muntu", nkuko bivugwa n’itangazo ry’ibiro by’ububanyi n’amahanga by’Amerika.

Itangazo USA yashyize hanze yasabye leta ya Zimbabwe "gukurikirana abategetsi bagize uruhare mu ihonyora ry’uburenganzira bwa muntu".

Iryo tangazo ry’Amerika ryatangajwe ku munsi w’ejo ubwo Abanya-Zimbabwe babarirwa mu bihumbi bakoraga imyigaragambyo bamagana ibihano Amerika n’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi (EU) byafatiye iki gihugu.

Amerika na EU bivuga ko byafatiye ibihano abantu na za kompanyi, ko rero nta ngaruka bigira ku bukungu bw’igihugu.

Ibiro by’ububanyi n’amahanga by’Amerika byavuze ko "urugomo rukorwa na leta rutuma habaho umuco wo kudahana ku bahonyora uburenganzira bwa muntu".

Mike Pompeo, umunyamabanga wa leta y’Amerika, yanditse kuri Twitter ati: "Urugomo rukorwa na leta muri Zimbabwe rugomba guhagarara ubu".

Umunsi w’ejo ku wa gatanu, leta ya Zimbabwe yawugize uw’ikiruhuko ndetse itwara mu modoka za bisi abitabiriye imyigaragambyo yo kwamagana ibyo bihano.

Ibiro ntaramakuru AFP bisubiramo amagambo ya Bwana Mnangagwa agira ati: "Tuzi neza cyane ko ibihano nta kiza cyabyo..."

Yongegeyeho ati: "Ingaruka yabyo ku buzima bwacu bwa buri munsi ntigira ingano kandi ingaruka ni mbi cyane".

Ariko abanenga leta bavuga ko iri kugerageza kwikuraho uburakari rubanda ruyifitiye kubera ibibazo by’ubukungu bikomeje kumera nabi kurushaho, byatumye ifaranga rirushaho guta agaciro n’amikoro ya rubanda akagabanuka.

Umunyamakuru wa BBC Shingai Nyoka avuga ko abantu bacye ugereranyijwe n’abari bitezwe ari bo bitabiriye imyigaragambyo y’ingenzi - abantu bari hagati ya 15,000 na 20,000 - ku kibuga cyo mu murwa mukuru Harare ubundi gifite ubushobozi bwo kwakira abantu 60,000.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa