skol
fortebet

Amerika yasabye igisirikare cya Sudan gusubiza abaturage ubutegetsi

Yanditswe: Friday 12, Apr 2019

Sponsored Ad

Igihugu cya USA cyasabye igisirikare cya Sudan cyahiritse ku butegetsi Omar al bashir ku munsi w’ejo ko gikwiriye gushyikiriza abaturage ubuyobozi bw’inzibacyuho.

Sponsored Ad

Minisitiri w’ingabo wa Sudani, Lieutenant-General Awad Mohamed Ahmed Ibn Auf,yatangarije abanyamakuru ku munsi w’ejo taliki ya 11 Mata 2019 ko hagiye gushyirwaho Leta y’inzibacyuho ya Sudan izaba igizwe n’abasirikare mu gihe cy’imyaka 2.

Umuvugizi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Robert Palladino, yabwiye itangazamakuru ko igisirikare cya Sudan gikwiriye kureka abasivili bagahitamo ababayobora ndetse bagashyirwa muri i guverinoma y’inzibacyuho.

Yagize ati “Abanya Sudan nibo bakwiriye kwihitiramo ababayobora ndetse n’uko ejo hazaza hakwiriye kumera.Bagaragaje ko nabo bakeneye ubutegetsi. US irashaka ko Abanya Sudan bishyiriraho umuyobozi vuba badategereje imyaka 2 yose.”

Igisirikare cya Sudan cyatangaje ko kitazashyikiriza Omar al Bashir,ICC imushinja kugira uruhare mu byaha byibasiriye inyokomuntu ndetse na Jenoside muri Darfur,ahubwo azakurikiranwa n’inzego z’ubucamanza za Sudani.

Uwari perezida wa Sudan,Omar Al Bashir wari umaze imyaka 30 ku butegetsi yegujwe kuri uyu wa Kane taliki ya 11 Mata 2019 n’ingabo ze nyuma yo kuzenguruka ibiro bye ndetse bagafata na Radio na TV by’igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa