skol
fortebet

Amerika yatumije inama rukokoma yo kwiga ku kibazo cya Koreya ya Ruguru

Yanditswe: Tuesday 25, Apr 2017

Sponsored Ad

Abagize Inteko ishinga amategeko ya Leta zunze ubumwe z’ Amerika bose uko ari 100, batumiwe mu nama rukokoma yo kwiga ku kibazo cya Koreya ya Ruguru ikomeje gukora no kugezageza ibitwaro kirimbuzi ikintu Amerika ifata nk’ ubushotoranyi n’ agasuzuguro
Iyo nama izabera ku biro by’umukuru w’igihugu ejo ku wa Gatatu tariki 26 Mata nk’ uko byatangajwe na Perezidansi ya Leta zunze ubumwe z’ Amerika White House. Iyo nama izaba iyobowe n’ abayobozi barimo Minisitiri w’ ingabo wa Leta zunze ubumwe z’ (...)

Sponsored Ad

Abagize Inteko ishinga amategeko ya Leta zunze ubumwe z’ Amerika bose uko ari 100, batumiwe mu nama rukokoma yo kwiga ku kibazo cya Koreya ya Ruguru ikomeje gukora no kugezageza ibitwaro kirimbuzi ikintu Amerika ifata nk’ ubushotoranyi n’ agasuzuguro

Iyo nama izabera ku biro by’umukuru w’igihugu ejo ku wa Gatatu tariki 26 Mata nk’ uko byatangajwe na Perezidansi ya Leta zunze ubumwe z’ Amerika White House.

Iyo nama izaba iyobowe n’ abayobozi barimo Minisitiri w’ ingabo wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika James Mattis, Minisitiri w’ Ububanyi n’ amahanga Rex Tillerson, umuyobozi w’ibiro by’iperereza Dan Coats hamwe n’umuyobozi w’ibiro by’umukuru w’igihugu General Joe Dunford.

Radio Ijwi ry’ Amerika dukesha iyi nkuru yatangaje ko bisanzwe ko abagize inteko ishinga amategeko bakoreshwa inama zo kumenyeshwa amabanga akomeje y’ igihugu gusa ngo izo nama ziba gake gashoboka kandi zikabera mu ngoro y’ inteko ishinga amategeko (Capitol Hill).

Ngo ni gake kandi izo nama zibera mu biro by’umukuru w’igihugu kandi nabwo ngo ntabwo zatumirwagamo intumwa za rubanda zose.

Kuri uyu wa Mbere tariki 24 Mata Perezida wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika Donald Trump yagiranye inama yiga ku mutekano n’ akanama k’ umuryango w’ abibumbye gashinzwe amahoro ku Isi avuga ko ikibazo cya Koreya ya Ruguru atari icyo kujenjekera.

Trump yagize ati: “Nta kwihanganira ukuntu ibintu byifashe muri Korea ya Ruguru”.
Kuri uyu wa Kabiri kandi nibwo hafi y’ igihugu cya Koreya y’ Epfo hagaragaraye ubwato bw’ intambara bwa Leta zunze ubumwe z’ Amerika ikintu gifatwa nko gutera ubwoba Koreya ya Ruguru ikomeje umugambi wo gukora no kugerageza ibitwaro kirimbuzi.

Koreya ya Ruguru ntisiba kugaragariza Amerika ko ntabwo iyifitiye cyane ko ivuga ko yiteguye kwirwanaho uko ishoboye igihe Amerika yakwibeshya ikayigabaho igitero.

Ibihugu bigaragaza ko biri ku ruhande rwa Leta zunze Ubumwe z’ Amerika muri uyu mugambi wo gukoma mu nkokora Koreya ya Ruguru ni u Buyapani na Koreya y’ Epfo. Igihugu cy’ u Bushinwa cyo kibigendamo gake kigasaba Amerika gushaka uburyo ikemura ikibazo mu mahoro bitanyuze mu ntambara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa