skol
fortebet

Amerika yiyemeje kongera ingabo mu kigobe cya Oman kugira ngo ibashe guhangana na Iran

Yanditswe: Tuesday 18, Jun 2019

Sponsored Ad

Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kivuga ko kigiye kohereza abandi basirikare 1000 mu burasirazuba bwo hagati mu gihe ubushyamirane na Irani bukomeje.

Sponsored Ad

Patrick Shanahan, Minisitiri w’ingabo w’agateganyo w’Amerika, avuga ko kohereza abo basirikare ari igisubizo ku cyo yise "imyitwarire y’ubushotoranyi" y’ingabo za Irani.

Igisirikare cy’Amerika kirwanira mu mazi cyanatangaje amafoto mashya kivuga ko agaragaza birushijeho ko Irani ari yo yari inyuma y’ibitero ku bwato butwaye ibikomoka kuri peteroli mu kigobe cya Oman.

Kohereza abasirikare bandi b’Amerika mu burasirazuba bwo hagati byatangajwe na Bwana Shanahan ku mugoroba w’ejo ku wa mbere.

Yagize ati "Amerika ntishaka kurwana na Irani ariko icyemezo cyo kohereza izindi ngabo cyafashwe mu kubungabunga umutekano n’imibereho myiza y’abasirikare bacu bakorera mu karere barinda inyungu z’igihugu cyacu".

Nta makuru yatanzwe y’ahantu nyirizina abo basirikare b’inyongera b’Amerika bazashinga ibirindiro.

Ku munsi w’ejo ku wa mbere, Irani yatangaje ko itazongera gukurikiza bimwe mu bikubiye mu masezerano yo mu mwaka wa 2015 ajyanye no kugabanya ibikorwa byayo bya nikleyeri.

Irani yavuze ko ku itariki ya 27 y’uku kwezi kwa gatandatu izarenga ku kigero ntarengwa yari yemeranyijweho n’ibihugu by’amahanga.

Inkuru ya BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa