skol
fortebet

Amerika yiyemeje kuzahemba miliyoni y’amadolari umuntu uzayifasha gufata umuhungu wa Osama Bin Laden

Yanditswe: Friday 01, Mar 2019

Sponsored Ad

Umuhungu wa Osama Bin Laden, Hamza Bin Laden umaze imyaka 2 ayobora umutwe wa Al- Qaeda yahoze iyobowe na se wishwe n’Abanyamerika,ari guhigishwa uruhindu na Leta ya US ndetse yamaze gushyira ku meza akayabo ka miliyoni y’amadolari izaha umuntu wese uzayifasha gufata uyu mugabo.

Sponsored Ad

Hamza Bin Laden yatowe n’abarwanashyaka ba Al- Qaeda ngo asimbure se ku buyobozi bw’uyu mutwe w’iterabwoba nawe ahita ahamagarira abayoboke be gukaza umurego mu rugamba rwo kugaba ibitero by’iterabwoba.

Hamza Bin Laden bivugwa ko atuye ku mupaka wa Afghanistan na Pakistan amaze iminsi ashyira hanze amashusho gusaba ibyihebe bigenzi bye kongera kugaba ibitero ku gihugu cya US bakakiryoza kwica se ndetse no kwibasira ibihugu by’inshuti zayo.

Mu mwaka wa 2011 nibwo mu gitero cy’ubuhanga buhambaye, ingabo za US zagabye igitero mu gace ka Abbottabad ko muri Pakistan aho Osama Bin Laden yari atuye,baramwica we n’abamurindaga.

US imaze imyaka 2 itangaje ko yifuza gufata uyu muhungu wa Osam Bin Laden w’imyaka 30,nyuma yo gufata inyandiko za Osama zemeza ko yamuteguriye kumusimbura kuyobora Al Qaeda.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa