skol
fortebet

Amerika yohereje bombe n’ indege z’ intambara kuri Koreya ya Ruguru

Yanditswe: Sunday 24, Sep 2017

Sponsored Ad

Igisirikare cya Leta zunze ubumwe z’ Amerika cyatangaje ko iki gihugu cyohereje bombe n’ indege z’ intambara kuri Koreya ya Ruguru mu rwego rwo gusubiza ubushotoranyi bukorwa na Koreya ya Ruguru.
Ikinyamakuru le Point kiti, Umuvugizi w’ igisirikare cy’ Amerika Dana White yavuze ko guterana amagambo hagati ya Perezida wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika Donald Trump na mugenzi we wa Koreya ya Ruguru kwafashe indi ntera aho bitanye abarwayi bo mutwe.
Yongeye ati “Misiyo turiho ni iyo gutanga ubutumwa (...)

Sponsored Ad

Igisirikare cya Leta zunze ubumwe z’ Amerika cyatangaje ko iki gihugu cyohereje bombe n’ indege z’ intambara kuri Koreya ya Ruguru mu rwego rwo gusubiza ubushotoranyi bukorwa na Koreya ya Ruguru.

Ikinyamakuru le Point kiti, Umuvugizi w’ igisirikare cy’ Amerika Dana White yavuze ko guterana amagambo hagati ya Perezida wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika Donald Trump na mugenzi we wa Koreya ya Ruguru kwafashe indi ntera aho bitanye abarwayi bo mutwe.

Yongeye ati “Misiyo turiho ni iyo gutanga ubutumwa busobanutse, dushaka kwereka Koreya ya Ruguru ko dufite intwaro zihagije zo kurinda ubusugire bw’ igihugu cyacu n’ inshuti zacyo”.

Ku wa Kabiri w’ iki cyumweru Perezida Donald Trump yashyize iterabwoba rikomeye kuri Koreya ya Ruguru ubwo yavugira mu nteko rusange y’ abakuru b’ ibihugu bigize umuryango w’ Abibumbye ko nibiba ngombwa Amerika izasenya Koreya ya Ruguru. Iki nicyo cyabaye intandaro yo kongera guterana amagambo hagati y’ ibihugu byombi.

Amerika ishinja Koreya ya Ruguru guteza umutekano muke mu Isi. Gusa hari abasesenguzi bavuga kuba Koreya ya Ruguru ikomeza gukora no kugerageza ibisasu ibikora mu rwego rwo kwihagararaho no kugaragaza igitinyiro cyayo kuri Amerika.

Hari n’ abavuga ko Leta zunze ubumwe z’ Amerika icyo ishaka ari uguhirika ku butegetsi Perezida wa Koreya ya Ruguru Kim Jon un.

Ibitekerezo

  • Nkuko abavandimwe bacu bakunda kubyandika,ikibazo cya North Korea nta handi kijyana uretse ku ntambara ya 3 y’isi.
    UMUTI w’iki kibazo cya North Korea,ufitwe na China yonyine.Niyo iha Petrole (oil) North Korea,ikayigurira minerals,textiles,etc...Niba China yanze kuyibuza gushotora ibihugu bituranye,nta kabuza Amerika izayitwika na Bombes atomiques.Noneho China na Russia nabyo birwanye Amerika,INTAMBARA YA 3 Y’ISI itangire,batwike isi kuko noneho bazakoresha Atomic Bombs.Iteka intambara zitangirwa no kubanza gutukana.TRUMP ejobundi yise president wa Korea "Rocket man".Uyu nawe atuka TRUMP ngo ni "mentally deranged" (Umusazi).Nta kabuza bagiye kurwanisha Bombes Atomiques.
    Kubera ko nanjye nemera ibyo Bible ivuga,ntabwo imana yacu yakwemera ko batwika isi yiremeye.Nkuko Yeremiya 25:33 havuga,imana igiye kwica abantu bose banga kuyumvira.Isigaze abantu bake bayumvira,bature mu isi izaba Paradizo.
    Soma Imigani 2:21,22 na 2 Petero 3:13.Ubuhanuzi bwose Bible yahanuye,iteka buraba.Kuba abantu nyamwinshi bapinga ibyo Bible ivuga,nyamara bayitunze,byerekana ko nubundi abazarimbuka ari benshi cyane ku munsi w’imperuka wegereje.
    Bible ivuga ko INTUMBI z’abantu zizaba zuzuye mu isi yose (Yeremiya 25:33).

    Mana ubuse abaturage batobato barajye babizire atacyobazi mana tabara mbabazwa nabishimira irwano

    KOREYA NIREKE BAYIYOBORE NKABANDI KUK0 NIYA SHOBORA KUYOBORA IS KANDI NIYATANGA AMAFARANGA MURI UN NKAYO AMERIKA ITANGA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa